Uyu munsi nibwo umuhanzi wicyamamare Burabyo yabonye izuba, 27 mata 1995. Isabukuru ye y’umwaka ushize arinayo yanyuma yagize, yayisangiye n’ababyeyi babyariye mu bitaro bya Kigali.
Uyu Burabyo Kandi wamamaye nka Yvan Buravan yitabye Imana umwaka ushize, akaba yaritabye Imana azize uburwayi.
N’ubwo atakiriho ibyo yakoze biracyariho kandi bizahoraho doreko yakoze byinshi harimo nk’indirimbo yakoze zakunzwe n’abatari bacye harimo nka Malayika, gusakara, keza, nizindi nshinshi.
Abantu benshi mungeri zose bakomeje kumwifuriza isabukuru nziza nubwo atakiriho harimo nk’icyamamare muri muzika nyarwanda Bruce Melodie abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ahajya inkuru cyangwa story, ati kuru iyumunsi nibwo natumiye Buravan yahatwitse, ati komeza uruhukire mu mahoro muvandimwe.
https://www.instagram.com/p/Crh39HFgxkR/?utm_source=ig_embed&ig_rid=4827245a-fee4-47f9-a4ff-bb25b22b0309
https://www.instagram.com/p/CriLVneNR7t/?utm_source=ig_embed&ig_rid=b221cddb-0886-4f93-978b-727280669a3b
Natwe dukomeza kumwifuriza kugira isabukuru nziza y’amavuko nubwo adahari ariko ibyo yakoze biracyariho Kandi bizahoraho.
Komeza uruhukire mu mahoro Buravan
Umwanditsi: Byukuri Dominique