Hamisa Mobetto yahisemo kwita umuhungu we Mobetto aho gukomeza kwitwa Diamond.Ubusanzwe umwana we yitwaga Dylan Abdul Diamond kumbuga nkoranyambaga gusa ubu yamaze kumwita Dylan Mobetto.
Niba ukurikirana Hamisa Mobetto Kumbuga nkoranyambaga ze ushobora no kuba wari uzi amazina umwana we yakoreshaga.Uyu mwana w’umuhungu byavugwaga ko yabyaranye na Diamond Platnumz gusa Diamond akagira ugushidikanya yitwaga Dylan Diamond kuri Konti ye Instagram.Mu minsi yashize aherutse gukuraho Diamond yongeraho Mobetto.
INKOMOKO Y’ABANA BA HAMISA MOBETTO.
Hamisa Mobetto afite abana babiri, umuhungu n’umukobwa bose bavuka kuri ba se batandukanye.Amakuru avuga ko yatwaye inda ya Dylan bivugwa ko ari uwa Diamond Platnumz, ubwo Diamond yari akiri kumwe na Zari Hassan ndetse ngo akaba aribyo Zari yagize impamvu yo gutuma atandukana n’uyu muhanzi.
Uyu mugore akibyara amakuru yagiye hanze ko Dylan ari umwana wa Diamond Platnumz nk’uko na Hamisa Mobetto yabyivugiye.Hamisa yahise yita uyu mwana Dylan Abdul nyuma yongeraho na Diamond.Nyuma y’ibyo Diamond Platnumz yanze kwemera Dylan Abdul nk’umwana we nabyo bijya mu itangazamakuru kugeza ubwo Diamond Platnumz yajyana Naseeb Junior na Princess Tiffany ba Zari Hassan bigatera ikiniga Hamisa Mobetto kuko umwana we adakunda kuba ari kumwe na se.
HAMISA MOBETTO YAMBUYE UMWANA WE IZINA RYA SE.
Mu minsi itambutse, Hamisa Mobetto yahaye umwana we izina ‘Mibetto’ arisimbuje Diamond.Ibi abikoze nyuma y’igihe Diamond Platnumz yihakana Dylan inshuro nyinshi.Umukobwa we witwa Fantasy Francis kugira ngo agumane izina rya se Majito Francis.
ICYO NYINA WA HAMISA MOBETTO ABIVUGAHO.
Nyuma yo guhindura iri zina bigakurura impaka, ikinyamakuru Millard Ayo, cyahuje Hamisa Mobetto nyina kuri Telefone cyakora nyina wa Hamisa avuga ko umukobwa we ashobora kuba impamvu zo guhindura ayo mazina bityo ko arinawe bakwiriye kubaza.