Ayra Starr yanejejwe no guhura na Rihanna afatiraho urugero

18/04/2024 12:20

Umuhanzi Ayra Starr wo muri Nigria yatewe ishema no guhura na Rihanna umuhanzi mpuzamahanga wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umucuruzi.

Ubusanzwe Ayra Starr afata Rihanna nk’umuhanzi w’icyitegererezo nk’uko yagiye abigarukaho mu biganiro bitandukanye yagiye agirana n’itangazamakuru.Nk’umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika ya Nigeria byari ibyishimo n’umunezero kuri we kimwe n’undi wese wahura nawe.

Aba bombi , Ayra Starr na Rihanna bahuriyi i London mu Bwongereza aho Rihanna yari ari kumurika ‘Fenty’ afatanyije na PUMA. Rihanna ni nawe muyobozi Mukuru wa Fenty.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga Nkoranyambaga zitandukanye , Ayra Starr yabonye kuri Rihanna kwihangana biranga yihutira kumuhobera bahuza urugwiro ari nako bamufataga amashusho n’amafoto.Ibinyamakuuru bitandukanye byanditse ko guhura na Rihanna kwa Ayra Starr nk’umuntu afana cyane , byamuteye imbaraga bikamuha n’icyizere.

Ubusanzwe Ayra Starr abarizwa muri Lebal ya Don Jazz [Mavins], umugabo wigeze gutangaza ko akunda cyane Rihanna ndetse na Rihanna aza kugaragaza ko yifuza gukorana na Don Jazz indirimbo.Nyuma yo guhura Rihanna yahise ajya mu bakurikirana ibikorwa bya Ayra Starr [She Followed her].

Advertising

Previous Story

Frida Kalaja yasabye imbabazi se wa Paula nyuma y’igihe aho umwe aciye undi ahacisha umuriro

Next Story

Hamisa Mobetto yakuye izina “Diamond” mu mazina yari yarahaye umuhungu we yabyaranye na Diamond Platnumz

Latest from Imyidagaduro

Go toTop