Umunyamakuru Murungi Sabin yasohoje isezerano ashyikiriza inzu umuturage wo mu gice cy’icyaro nk’uko yari yabitangaje anyuze kumbuga nkoranyambaga ze.
Uyu muturage Murungi Sabin yubakiye yari yarasezeranyijwe na Nyakwigendera Pastor Theogene [ Inzahuke ] ko azamwubakira gusa apfa atamwubakiye.Mu rwego rwo gusohoza iryo sezerano ryo ku bakira nyirasenge wa Niyonshuti Theogege Murungi Sabin akaba yarakoze icyo gikorwa.
Umuhango wo gushyikiriza iyi nzu Iyamuremye Emmanuel na Benurugo Venancy wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2024 , ikaba yubatse mu Murenge wa Rukomo, mu Mudugudu wa Nyarusange mu Karere ka Kamonyi.
Umugore wa Pastor Theogene yatangaje ko yishimiye ko iki gikorwa cyabaye inzu umugabo we yasize nk’umuhigo ikuzura kuko we yari afite impungenge kubera inshingano yasigaranye.Uyu muryango nawo watanze amashimwe kuri Murungi Sabin wabakoreye igikorwa cy’urukundo.