Abakundana bamenyanira kumitoma hahandi wicarana n’uwatwaye umutima wawe , ukamubwira ko ariwowe wibera muri we maze abatarajya mu rukundo ntibamenye igisobanuro cyiryo jambo.Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mitoma myiza myiza wabwira uwo wihebeye ukaba umeze nk’umwizirikiyeho.
Agambo meza burya niyo yuhira urukundo rugatoha ndetse Abanyarwanda babivuze neza ngo amagambo meza ni murumuna w’Imana.Amagambo meza nayo rero , ni umuti mwiza akaba igisubizo kumuntu ushaka kwigarurira umutima wa mugenzi we.
1.Igihe nkubonye mbameze nkubonye akazuba kamurika , iyo umuritse igihu cy’umwijima kiragenda maze umutima wanjye ugasuhererwa.
2.Uri isi mbamo.Ni wowe mutima wanjye.Buri mukunzi mwiza ni wowe uyobora amarangamutima wanjye kubyiza.
3.Twari twaratakaye duhuye turongera tubaho.Buri Imana yaraturemye , ihuza amasi yacu niyo mpamvu nakugezeho nkagukunda nawe ukankunda.
4.Mu myaka ibihumbi n’ibihumbagiza, urukundo rwacu ruzaba rukimurikira amashami yadukomotseho.
5.Buriya mpora numva imibiri yacu yahora ikoranaho , yegeranye umwe kuri undi.
6.Ubuzima bwanjye ntagisubizo bwari bufite ntarakumenya.
7.Ubuzima bwanjye ntabwo buzigera butandukana n’ubwawe habe nagato.
8.Iyo turi kumwe ntabwo mbanumva nshaka guhumbya nisegonda.
9.Ndabizi ko iteka haba mu byiza no mubibi uzaba uhari rero nanjye nzaba mpari Darling
10.Nishimira kugira umukunzi nkawe uzi gukunda icyaricyo.