Hahiye ! Diamond Platnumz, Zuchu, Shakib na Zari Hassan bahuye barishimana barasangira

27/11/2023 07:35

Inkuru yo kwagura umuryango no gukomeza ubushuti bwabo yageze ku nshuti aho Diamond Platnumz, Zari Hassan, Zuchu na Shakib Cham Lutaaya bahuye bagasangira bakishimana.

 

Ubusanzwe, Shakib Cham Lutaaya ni umugabo wa Zari Hassan, umugore wabyaranye na Diamond Platnumz abana babiri ; Nillah na Princess Tiffah.

Aba bombi bakoze ubukwe bwabereye mu ibanga gusa babutambutsa kuri Netflix. N’ubwo bwabaye mu ibanga Diamond Platnumz yari umutumirwa bivuze ko umubano wa Shakib na Diamond atari uw’ejo.

Ku rundi ruhande kandi, Zuchu yinjiye muri WCB ya Diamond Platnumz yinjijwemo na Nyina umubyara Khadija Kopa, arasinya ndetse umubano we na Diamond Platnumz uraguka kugeza ubwo bavuzwe mu rukundo.

Kuri ubu amashusho ya Zari n’umugabo we, Zuchu na Diamond Platnumz bari muri Afurika y’Epfo akomeje kuvugisha benshi.

 

Muri aya mashusho, aba bagabo bombi bari bishimanye dore ko Zuchu na Zari bahoberanye bakanaganira buje urugwiro.

ESE ZARI ARACYAKUNDA DIAMOND PLATNUMZ?

https://www.youtube.com/watch?v=Lu6hS9KLSJ4

Advertising

Previous Story

Gakenke : Habereye impanuka ikomeye ihitana umushoferi bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi

Next Story

Umuhanzi Bruce Melodie yageze muri Amerika aho agomba gukorera ibitaramo bikomeye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop