Umuhanzi Bruce Melodie yageze muri Amerika aho agomba gukorera ibitaramo bikomeye

27/11/2023 09:27

Umuhanzi Bruce Melodie wamamaye muri muzika Nyarwanda yamaze kugera muri Amerika aho azakorera ibitaramo bitandukanye.

 

Nyuma yo gukora indirimbo, Funga Macho , ikishimirwa n’umunyamuziki Shaggy yahise amwegera ndetse amusaba ko bakorana mu mushinga wo kuyisubiramo.

Iyi ndirimbo yahise isubirwa na Shaggy na Bruce Melodie yitwa ‘When She Is Around’. Ni indirimbo ifite amashusho meza , amajwi meza ndetse igiye neza. Ubwo Bruce Melodie yari muri Trace Awards, nibwo yaririmbye bwa mbere ‘When She Is Around’ yari imaze igiye gito isohokeye kuri channel ya Shaggy mu buryo bw’amajwi , amashusho asohokera kuri Channel ya Bruce Melodie.

 

Uyu muhanzi yiyemeye kuri bagenzi be maze bakoresha iya kure, Bruce Melodie aririmbana na Shaggy nk’aho bari kumwe.Ibi byatumye benshi bavuga Shaggy ashobora kuba yarabonye ikintu gikomeye muri Bruce Melodie akiyemeza kumufasha.

 

Iyo ndirimbo yabaye imbarutso yo kumugeza muri Amerika aho agiye kwitabira Iserukiramuco ritegurwa na iHeart Media , aho Bruce Melodie na Shaggy bazabanza gukora ibiganiro kuri iHeartRadio iri muzikomeye muri Amerika no ku Isi.

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa Mbere , Bruce Melodie nibwo yageze muri Amerika yakirwa n’abarimo Coach Gael umujyanama we muri muzika ndetse n’abandi batandukanye.

Bruce Melodie n’urwenya rwinshi ati:” Kwica umuziki”.

https://www.youtube.com/watch?v=qJsH_BrStmU

Advertising

Previous Story

Hahiye ! Diamond Platnumz, Zuchu, Shakib na Zari Hassan bahuye barishimana barasangira

Next Story

Birababaje ! Umsore w’imyaka 36 yishe nyina w’imyaka 68 amuhoye ko yanze kumuha isahani yuzuye ubugari yari yitekeye

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop