Advertising

Gakenke : Habereye impanuka ikomeye ihitana umushoferi bivugwa ko yari afite umuvuduko mwinshi

26/11/2023 22:22

Mu Muhanda Musanze Kigali habereye impanuka y’imodoka ya GR703C (ni iya UR ishami Rya Busogo) yavaga Musanze yerekeza i Kigali itwawe n’uwitwa Bimenyimana (yahise apfa) arikumwe nabandi bantu bane.

 

Abo bari kumwe ni Habumuremyi Jean Baptiste w’imyaka 28 y’amavuko, Bibarimana chrisologue w’imyaka 39 ,
Nsabimana Félicien w’imyaka 30 undi ntiyari yamenyekana.

Yageze aho twavuze haruguru ntiyaringaniza umuvuduko agonga umunyamaguru wagendaga iruhande rw’umuhanda utaramenyekana arakomeza aragenda agonga igare babisikanaga ryari ritwawe na Muhire Jean Marie w’imyaka 20 y’amavuko ahetse umugenzi witwaga Nshimiyimana Pascal wahise apfa , imodoka irakomeza igwa mu mugezi wa Base nko muri 30m.

Abapfuye n’abakomeretse bajyanywe kubitaro bya NEMBA.

Previous Story

Byinshi wamenya ku ndwara Hirsutism ituma umugore agira ubwanwa akazana n’impwempwe ku gatuza n’ahandi

Next Story

Hahiye ! Diamond Platnumz, Zuchu, Shakib na Zari Hassan bahuye barishimana barasangira

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop