Habonetse undi mukobwa uvuga ko Diamond Platnumz yamusabye ko bazabyarana ndetse bagakora ubukwe

26/11/2023 11:55

Umukobwa witwa Prity Vishy wahoze akundana na Simple Boy, yatangaje ko Diamond Platnumz yamusabye ko bazabana ndetse bagakora ubukwe.Uyu mukobwa yahawe urwamenyo nyuma yo kuvuga aya magambo menshi basobanura ko yishuka.

https://www.youtube.com/watch?v=7AlFpuS-2Cc

Ntabwo byigeze bivugwa na mbere ko Diamond Platnumz yemeye urukundo afitiye uyu mukobwa, gusa yaje kugaragaza icyizere yigirera ubwo yavugaga ko Simba, yamusezeranyije urukundo akamubwira ko bagomba kuzakora ubukwe bombi.

Vishy avuga ko Simba, yamweretse urukundo ndetse ngo akanamubwira ashaka ko azamubyarira umwana bakanabana bombi.

Nubwo uyu mukobwa avuga ibi , kuba Diamond ntacyo yigeze abigaragaza ho , bituma amagambo ye ngo afatwa nk’ibinyoma.Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga uko uyu mukobwa yitwara ndetse n’amagambo atangaza umunsi ku munsi.

Ubusanzwe uyu mukobwa ni umukinnyi wa Filime wiyita ngo ‘Queen Of Confidence’.

Advertising

Previous Story

Diamond Platnumz ari gushyirwa ku gitutu cyo kurongora Zuchu ku gahato ubanza baramumushyingiye atabizi

Next Story

Umuhanzi D Voice winjiye muri WCB washyize hanze amashusho y’indirimbo BamBam yafatanyije na Zuchu – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop