Diamond Platnumz ari gushyirwa ku gitutu cyo kurongora Zuchu ku gahato ubanza baramumushyingiye atabizi

26/11/2023 10:49

Umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gushyirwa ku gahato ko gushaka na Zuchu.Ibi bikomeje kuvugwa nyuma y’aho uyu mukobwa ubwe agaragaje ko yamwihebeye ndetse na Nyina umubyara agakomeza gushimangira ko yifuza Diamond nk’umukwe we.

 

Khadija Kopa ni umubyeyi wa Zuchu , iteka ahora avuga ko Zuchu atari yageza Diamond Platnumz iwe ngo amumwereke nk’umukwe we.Uyu mugore ahora avuga ko urukundo rw’aba bombi ataruzi ariko nanone agaba umwana we kumuzanira umukwe mu maguru mashya.

 

Mu nkuru ya mbere yumvikanyemo amagambo asa no guhatira Diamond Platnumz gushaka na Zuchu, Khadija Kopa, yavuze ko urukundo rwa Zuchu na Boss we ataruzi ndetse ko batari baza mu rugo rwe.Aha yavuze ko Diamond Platnumz akwiriye kujya kwiyerekana murugo ndetse bagakora imihango y’ubukwe agatanga n’inkwano.

 

Nyuma y’aha magambo kandi Khadija Kopa, yongeye gutangaza ko umugabo waba witeguye kubaka, yajya kureba umukobwa we bakavugana ubundi bagakundana.Uku gusaba abagabo kwegera umukobwa we , byafashwe nko gushaka gutera ishyari Diamond Platnumz no kumusaba ko yagira icyo yibwira mu maguru mashya.

 

Hadaciye kabiri kandi , Nyina wa Zuchu , yongete kubisubiramo , ashimangira ko atazi umubano w’umwana we na Simba.

ESE ZUCHU WE AGARAGAZA KO AKUNDA DIAMOND PLATNUMZ ?

Nta gushidikanya ko nawe urukundo rumugeze habi kuko iteka arwanira uyu muhanzi ndetse hagira inkomyi ivuka , akabarara kuburyo budasanzwe.

 

Mu bihe bitandukanye Zuchu yagiye agaragaza ko adakundana na Diamond benshi bakabyita ‘Dpression’.

 

1.Diamond Platnumz yasomanye na Fantana mu kiganiro, Zuchu aca igikuba , atangaza ko atigeze akundana na Diamond.

2.Diamond yamaranye igihe na Nasib Junior ndetse na Tanasha Donna , Zuchu arababara.

3.Mama Dangote, yagize isabukuru y’amavuko, Tanasha Donna amuha impano , Zuchu arababara.

 

4.Ubwo Diamond Platnumz, yirengagizaga isabukuru ya Zuchu iheruka, byarangiye Zuchu yikuye mu bakurikira Diamond Platnumz kuri Instagram ndetse avuga amagambo aha gasopo Tanasha Donna. ESE NI DEPRESSION ?

KUKI DIAMOND PLATNUMZ ATAJYA AVUGA KU RUKUNDO ?

Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu yabanje , Diamond Platnumz ari mukazi. Ubusanzwe Diamond Platnumz , ni boss wa Zuchu kuko niwe umureberera inyungu.Ni we umenya uko ibihango bye byakozwe, niwe umushakira ibiraka n’ibindi.Kuba Diamond Platnumz ya kwanga kugira icyo avuga , ni ukwirinda ko akazi ke afitanye na Zuchu kavangwa n’amarangamutima y’urukundo nyamara bafitanye Contract.Ibi bigira Diamond munyamakazi.

 

ESE ZUCHU YAGEZE KWA DIAMOND PLATNUMZ GUTE ?

 

Ibitagazamakuru byo muri Tanzania , Kenya n’ahandi , byanditse ko Khadija Kopa , ariwe wagejeje Zuchu muri WCB.Ibi nabyo bituma bavuga ko , uyu ubyeyi yakundaga Diamond bigatuma atekereza ko no kuba umwana we yashakana nawe ntacyo byamutwara.

IGICE CYA KABIRI CY’IYI NKURU , TUZAGIKOMEZA , Diamond Platnumz niyemera ko afitiye Zuchu urukundo.

Advertising

Previous Story

Waruzi ko hari ibiryo bikugirira akamaro cyane mu mubiri wawe ariko ubiriye bigishyushye!! Dore bimwe muri byo

Next Story

Habonetse undi mukobwa uvuga ko Diamond Platnumz yamusabye ko bazabyarana ndetse bagakora ubukwe

Latest from Imyidagaduro

Go toTop