Perezida w’u Rwanda , H.E Paul Kagame yagaragaje ko mu gihe cy’amatora , abaturage aribo bemeza niba Umukandida ari we wujuje ibikenewe ku cyo bamutorera bityo ko nawe bazabigaragaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Mpeshyi y’uyu mwaka wa 2024.H.E Paul Kagame yabitangarije mu kiganiro yatangiye i Dubai kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024 mu Ihuriro ry’abagize za Guverinoma ku Isi rizwi nka ‘World Government Summit’.
Iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa CNN , Eleni Giokos cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirebana n’imiyoborere y’u Rwanda , amasomo rwakuye mu amateka ashaririye rwanyuzemo ndetse n’Icyo Umukuru w’u Rwanda abona Isi ikwiriye ku rwigiraho.Ubwo iki kiganiro cyageraga k’umusozo wacyo , Umunyamakuru Eleni Giokos yagarutse ku biherutse gutangazwa na Perezida wa Amerika Joe Biden wifuza Manda ya Kabiri, wavuze ko ariwe mu Kandida ushoboye kurusha abandi bifuza kuyobora iki gihugu.
Umunyamakuru yagize ati:”Mu Rwanda hateganyijwe amatora muri uyu mwaka, nawe urahamya ko ari wowe mukandida wujuje ibikenewe kurusha abandi kuri izo nshingano ? H.E Paul Kagame yasubije agira ati:”Ubundi amatora , ni a’ahabaturage, kwemeza niba umuntu bari gutora ari we wujuje ibisabwa ku nshingano bamutoreye .Ubwo rero tuzareba”.Perezida w’u Rwanda yakomeje avuga ko ibyo umuntu yakoze nabyo byagira uruhare mu mahitamo y’abaturage ariko ko byose bizagaragazwa n’Abanyarwanda mu gihe cy’Amatora.
Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024 akaba yarahujwe n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ari nabwo bwa mbere azaba abaye ahujwe.
Isoko:Radiotv10