Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves batsindiye umunyenga wa Kajugujugu ku munsi w’abakundana

12/02/2024 12:02

Muyango Claudine na Kimenyi Yves nibo batsindiye umunyenga wa Kajugujugu ku munsi wa St Valentin nyuma yo gutsinda abo bari bahanganye barimo Couple ya Miss Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay.Miss Muyango na Kimenyi batsindiye uyu munyenya mu irushanwa ryateguwe na Akagera Aviation.

Babinyujije kumbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bwa Akagera Aviation buherutse kuvuga ko mu rwego rwo kwishimira umunsi mukuru w’abakundana bifuje gushyira ho indege izageza abakundana muri Virunga Lodge iherereye i Musanze bagafatirayo amafunguro ya Sasita ikanabacyura.

Nyuma yo kubona ubu butumwa benshi , bambariye guha amahirwe abakundana bafana umunsi ku wundi by’umwihariko ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga.Abarimo Miss Nishimwe Naomie n’abavandimwe be bo mu itsinda rya Mackenzie , Iradukunda Liliane , Meghan Nishimwe , Young Grace n’abandi batandukanye bagaragaje ko batoye Nishimwe Naomie n’umukunzi we Michael Tesfay.

Ku rundi ruhande abarimo Joxy Parker , Ingabire Habibah n’abandi bashyigikiye Muyango Claudine na Kimenyi Yves.Nyuma y’ibarura ry’amajwi , ubuyobozi bwa Akagera Aviation bwatangaje ko abatsinze ari Muyango Claudine na Kimenyi Yves

Advertising

Previous Story

Imbere y’Isi yose Taylor Swift utarambana n’abagabo yasomanye na Travis Kelce

Next Story

H.E Paul Kagame yatanze igisubizo gikomeye ubwo yabazwaga niba ariwe mukandida wujuje ibikenewe mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop