Gutwita bishobora gutuma umugore ahinduka aho isura ye ushobora kuzana ibiheri cyangwa se akabyibuha, rimwe narimwe ugasanga ibirenge bye n’amaguru byabyimbye. Gusa biragorana ko umugore utwite ashobora guhinduka aho ushobora kumuyoberwa.
Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru yuyu mugore washyize hanze ifoto ye mbere yo gutwita nindi foto atwite aho yavuze ko gutwita byatumye ahindana akaba mubi.
Muri ayo mafoto uyu mugore yashyize hanze iyo yari atarasama yasaga neza kuburyo yari mwiza aho abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga bashimye ubwiza bwe. Icyakora ifoto yuyu mugore atwite yo ntiri kuvugwaho kimwe n’abantu.
Ifoto igaragaza atwite ikomeje kuvugisha benshi kuko uyu mugore yari yahindutse kuburyo benshi bemeza ko uwo mugore atariwe mbere yo gutwita. Uyu mugore we avuga ko gutwita aribyo byatumye ahindana akaba mubi.
Abakoresha imbugankoranyamaga bo bakomeje kuvuga ko icyabiteye ariko hamwe yakoresheje bimwe bita Filter biba muri telephone bituma usa eneza cyahe bityo ahandi akaba ntabyo yakoresheje. Mbese ngo su ngombwa ko abeshyera gutwita.
Source: za.studio.opera.com