Espagne iri ku isonga mu kugira abago bafite uruhara ku rusha ahandi kw’Isi

28/05/2024 05:57

Kugeza ubu Espagne iza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bifite umubare umubare munini  w’abagabo bafite uruhara mu 2024 aho bagera kuri 44.50 ku ijana mu bagabo bose ifite.

Ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa na Medihair bwatangajwe na  Ranking Royals ku wa mbere, Espagne  ikurikirwa n’ubutaliyani  na 44.37%, ubufaransa na 44.25%, Amerika ifite 42.68%, ubudage na 41.51%.

Ibihugu 24 kuri 47 bifite ijanisha ryinshi ry’abagabo bafite uruhara, biherereye mu burengerazuba bw’isi.

Uburengerazuba bw’Isi, cyane cyane  abanyaburayi, bibasirwa cyane cyane no kubura umusatsi  bitetwe n’impamvu zishingiye kungirabuzima fatizo.

Amakuru agaragaraza kandi ko kugira uruhara bitagarukira gusa mu bihugu by’iburengerazuba.

Ni ikibazo ku isi yose no mu bihugu byo mu turere dutandukanye nka Amerika y’Epfo (Brazil na Argentine), uburasirazuba bwo hagati  (Arabiya Sawudite na leta zunze ubumwe z’Abarabu), Aziya (Ubuyapani n’Ubuhinde), Afurika (Afurika y’Epfo na Misiri), ndetse n’uburusiya bwerekana ijanisha rinini ryo kugira uruhara ku bagabo.

Icyakora, Nigeria ntabwo yaje ku rutonde  nubwo ifite umubare munini w’abagabo bafite uruhara.

Advertising

Previous Story

NYANZA: Habonetse umurambo w’umusaza utaramenyekana icyamwishe

Next Story

Guinness world Records : Uruhinja rw’umwaka umwe rwaciye agahigo gakomeye ku Isi

Latest from HANZE

Go toTop