Grand P wibitseho umugore w’amabuno manini yavuze umubare w’abagore yifuza gushaka

10/12/2023 16:01

Umuhanzi, akaba umukinnyi wa filime ndetse akaba umunya politiki Grand P yatangaje ibintu bikomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga aho uyu mugabo yavuze ko afite gahunda yo gushaka abagore benshi, aho yivugiye ko muri gahunda afite agomba gushaka abagore 4.

 

Uyu mugabo usanzwe afite ingano itangaje yavuze ko ibyo byo gushaka abagore benshi ari ibintu akura kuri papa we umubyara kuko ngo na se yari afite abagore 4 kandi ari umu Islam.

Mu biganiro uyu mugabo yagiye agirana n’itangazamakuru yagiye yumvikana avuga ko urukundo akundana n’umukobwa bakundana, nawe umaze kwamamara kubera ingano y’ikibuno afite, uyu mugabo yavuze ko urukundo bakundana ari urukundo nyarwo.

 

Mu magambo ya Grand P yagize ati” ndashaka gushaka abagore bane, ni Papa wanjye wabimbwiye.” Icyakora uyu mukobwa usanzwe uri mu rukundo na Grand P witwa Eudoxie Yao we yavuze ko umukunzi we Grand P nashaka abagore benshi bazahita batandukana.

 

Yagize ati” urukundo rwanjye na Grand P ni urwanyarwo, agira Umutima mwiza ndetse twanyuranye muri byinshi. Kandi ni umugabo nigiraho ibintu byinshi.”Uyu mugabo Grand P yasabye uyu mukobwa ko babana nk’umugore n’umugabo mu mwaka ushize mu kwezi kwa kamena, ndetse uyu muhanzi Grand P yasabye uyu mukobwa ko yamubera umugore imbere y’abantu kuko yabikoreye kuri Television Bose babireba.

 

Ndetse uyu mugabo yasabye imbabazi umukobwa ko atazongera kumuca inyuma ukundi ko agiye kumubera umunyakuri.

 

Muri uyu mwaka mu kwezi kwa mata, uyu mugabo yongeye kwatsa imbugankoranyamaga aho yerekanaga umukunzi we mushya witwa Yubai Zhanga ukomoka muri Asia nyuma Yuko atandukanye n’uwahoze ari umukunzi we, ndetse uyu mugabo yemeje ko bari mu rukundo.

 

Ubusanzwe uyu mugabo ni umukire kuko atunze ubutunzi bufite agaciro cyangwa Net worth ingana na $10 Million.

Source: nairobigossip.co.ke

Advertising

Previous Story

Nagiye gushaka ubuzima bwiza mu Barabu, none ngarutse ndi indembe

Next Story

Imbere y’umubyeyi we n’abakirisitu The Ben yarize cyane ahishura ko agiye kugera ikirenge mu cya Meddy

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop