Imbere y’umubyeyi we n’abakirisitu The Ben yarize cyane ahishura ko agiye kugera ikirenge mu cya Meddy

10/12/2023 20:07

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yageze imbere y’imbaga y’abakirisitu asuka amarira avuga ko umunsi umwe Imana izamukoresha kuko ariyo yamushyize mu mwanya arimo.

 

Uyu muhanzi akoze ibi nyuma yo gutangazako yatangiye amasengesho yo kwiyiriza ubusa asengera ubukwe bwe.

 

The Ben na Pamella bafite ubukwe tariki 15 na 23 Ukuboza aho hazabanza umuhango wo gusaba no gukwa nyuma kuri 23 hakaba ubukwe nyirizina aho buzabera muri Kigali Convention Center.We na Pamella ntabwo batinze kwerekana ko bakundana ndetse urukundo rwabo bakaruhamisha amagambo meza.

 

Ubwo yari mu kiganiro kuri Radiyo ya Kiss FM , The Ben, yahishuye ko kurira biri muri kamereye gusa asobanura ko biba byatewe n’amarangamutima ava kumbaga y’abantu baba bari imbere ye. The Ben yavuze ko kubona abantu bakomeye , bafite amazina aremereye bari imbere ye bose bategereje ko abaririmbira ari ibintu bidasanzwe bityo akaba ari ibyo bikunze gutuma afatwa n’ikiga akarira.

 

Ibi byongeye kumubaho maze araturika ararira ndetse atumira abayoboke n’umuyobozi w’Itorero kuzitabira ubukwe bwe.

 

Mu magambo ye yagize ati:”Ndashaka gushima Imana. Ngira ikibazo cy’amarangamutima cyane ariko nkunda Imana, kandi nziko umunsi umwe nzayikorera”.Nyuma yo gucishaho akaririmbo ke kagira kati:”Dore ndaje wese, ndaje umbwire icyo ushaka”.

The Ben yagize yarengejeho ati:”Ndashima Imana ,Ngira ikibazo cy’amarangamutima cyane kandi nziko umunsi umwe nzayikorera , nziko Imana yanshyize mu mwanya ndimo kuko hari igihe izankoresha ikintu gikomeye cyane, ndumva nabatumira mu bukwe mfite , sinshaka kuvuga byinshi.Pastor , ntumiye abakirisito bose mu bukwe buzaba tariki 15 na 23 kandi nawe uzaba uhari Imana iguhe umugisha”.

 

The Ben yatangiranye ibyishimo avuga ko ari umwishywa wa Pasiteri , agaragaza ko anejejwe no guhagarara imbere y’Imana aho yari kumwe n’umubyeyi we ndetse n’umuvandimwe we.

Advertising

Previous Story

Grand P wibitseho umugore w’amabuno manini yavuze umubare w’abagore yifuza gushaka

Next Story

Indirimbo y’umunsi ! Ntahemuka y’umuramyi Nana Olivier – VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop