Advertising

Nagiye gushaka ubuzima bwiza mu Barabu, none ngarutse ndi indembe

10/12/2023 15:50

Ese iyo umuntu agiye gushaka ubuzima bwiza mu bihugu byo hanze nko muri Asia, America, muri Saudi Arabia bigenda Ute!!

Ushobora kwibwira ko bose bagiyeyo bagira ubuzima bwiza ariko si Bose, kuko Hari ingero nyinshi zabantu bagaruka amaramasa! Tuvuge cyane ku bakobwa babeshwa ko bagiye guhabwa ubuzima bwiza muri ibyo bihugu ariko se koko bose bahabwa ubwo buzima bwiza bahora baririmba!?

Kubera ko ni Kenshi uzumva abakobwa benshi bajyanwe muri ibyo bihugu bavuga ko babayeho ubuzima bubi ndetse bemeza ko bakumbuye kugaruka mu gihugu bavukamo kuko ngo baca umugani mu Kinyarwanda ngo “amahanga arahanda!!!”

 

Inkuru yuyu mukobwa witwa Mary wo mu gihugu cya Kenya irasobanura neza ingorane ndetse n’imbogamizi abenshi bahura nazo iyo mu mahanga. Akaba yarabinye ngo acyennye mu gihugu cye maze yigira inama yo kujya gushaka amafaranga muri Saudi Arabia.

Uyu mugore ubusanzwe afite abana 3, yagombaga gukora cyane ngo yite kubana na nyina ndetse nabi bavukana bose, nibwo imwe mu nshuti ze yamufashije kujya muri Saudi Arabia kujya gushaka amafaranga ndetse ajyayo agiye gukora nk’umukozi wo mu rugo.

Mu mezi abiri y’ambere uyu mugore avuga ko umukoresha we yamufataga bisanzwe ariko nyuma yaho bitangira guhinduka.

Batangiye kumwambura ndetse ngo bamubuza kongera guhura n’inshuti ze yari yarabinye muri icyo gihugu, umunsi umwe ngo boss we yamusabye kujyana mu masengesho maze uyu mugure arabyanga, maze Boss we aramukubita amusunika agwa hasi aravunika.

 

Ubwo yari ku bitaro yahuye n’abantu babiri bari bagwariye mu bitaro maze bamuhuza n’umuntu ukomoka muri Kenya, nibwo yaje gutangira gupanga uko yasubira mu rugo aho yaturutse.Yaje kugaruka muri Kenya ariko Kenshi araribwa kuko yaje Ari indembe.

 

Aboneraho umwanya wo kugira inama abakobwa cyane cyane kujya bacunga neza iyo bajya kuko ngo hanze ujya gushakira ubuzima bwiza burya naho haba ubuzima bubi.

Source: muranganewspaper.co.ke

Previous Story

Umukobwa wo muri Uganda avuga ko yabyaye umwana nta mugabo wamuteye inda, ngo ni igitangaza cyabaye arasama

Next Story

Grand P wibitseho umugore w’amabuno manini yavuze umubare w’abagore yifuza gushaka

Latest from Ubuzima

Go toTop