Advertising

GOMA: Umusirikare wa FARDC yishwe na Korela

02/24/25 19:1 PM
1 min read

Umusirikare wa FARDC wari mu bambuwe intwaro mu nkambi ya MONUSCO yishwe na Korela icyorezo cyibasiye abandi bagera kuri 24 bari kumwe. Amakuru avuga ko yari kumwe na bagenzi be mu nkambi ya MONUSCO aho bacumbikiwe.

Raporo ya OCH , ivuga ko hari abandi 24 barembejwe nayo bakaba barimo kwitabwaho muri iyi nkambi aho uyu yapfiriye.

Umuryango wa WHO ‘World Health Organization’ washyizeho uburyo bwo kurwanya iki cyorezo cya Korela aho watangiye gushyira mu kato bamwe mu bagaragaweho n’iyi ndwara , kwita ku isuku cyane , kubaha amazi meza no kubaha imyambaro y’isuku.

Mu Ntara ya Kivu y’Epfo hamaze gusuzumwa abagera 1280 barwaye Korela kuva uyu mwaka wa 2025 watangira nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Congo dukesha iyi nkuru.

Ikibazo cy’umwanda cyabaye karande muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho intambara ikomereye ndetse ngo bikaba byaranatewe cyane n’ibura ry’umuriro.

Amakimbirane n’intambara hagati ya M23 na FARDC yagiye atuma abaturage bahora bahunga kwiyitaho bikaba ingorabahizi.

Uretse indwara nka Korela , hari izindi zirimo ; Tuberculosis, Malaria , Mpox n’izindi.

Go toTop