Ngibi ibintu abashakanye baba basabwa gukorana mu ijoro byanga bikunze

29/04/2024 11:49

Muri rusange abashakanye bakwiriye gukundana kugera batandukanijwe n’urupfu nk’uko baba barabirahiriye haba imbere y’amategeko ndetse n’imbere y’Imana.Muri uku kwitanaho no gukundana rero, hari ibyo baba bagomba gukorerana kugira ngo urukundo rwabo rukomeze gusugira.

Reo gutegura inkuru nk’izi ni ukugira ngo dukomeze gufasha no guhugura Abanyarwanda by’umwihariko abasomyi bacu dukunda, kugira urugo rwabo n’urukundo rwabo rukomeze kubabera rwiza.Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe mu by’ukuri, ibyo mwari mukwiriye gurana mu ijoro uko byagenda kose.

Nibyo murananiwe mwiriwe mukazi, ntanumwe wigeze abona umwana wo kwita ukuri mugenzi we, icyo gukora ni ukwicara ukareba kumpande zose kandi ukabikora neza.Impamvu uri gusoma iyi nkuru rero , ni uko ari wowe dushaka ko unezeza uwo mwashakanye.

1.Mutegure uburyo bwo guteretana aho murugo rwose: Mutekereze utuntu mukunda, imyambaro mukunda, amafunguro mukunda cyane, ndetse n’aho mukunda kwicara murugo rwanyu , ubundi mubitegure mwembi, mwiyiteho kandi byaba byiza cyane.Murasabwa gufata umwanya mukaba mwanareba aga filime mukunda mwese mwavuye mukazi.Iri joro ryanyu murarigira ryiza.

2.Mujye mugikoni mutekere hamwe: Akenshi abagabo bakunda kwigira ba munyakazi, ariko uyu munsi , fata umwanya uteke ibyo kurya bya nijoro ufatanyije n’uwo mwashakanye kugira ngo umufashe kwishimira umugoroba muri kumwe.Wa mugabo we , gufatanya nuwo mwashakanye guteka bituma arushaho kukwiyumvamo ndetse nawe bikaba uko.

3.Mushyiremo akaririmbo mukabyine: Mugomba kwishima , kandi ibyishimo nimwe byaremewe, rero ,mufate umwanya mwembi, mubyine , muceze, akaririmbo mukunda.Birashobokako ari akaririmbo mwakunze mukiri abasore , cyangwa mwajyaga mukaririmba mu gikundana , rero uyu niwo mwanya wo gushyira hamwe umudiho, mu masaha ya nijoro mukakabyina mwenyine.

4.Mujye kogera hamwe: Ibi nabyo ni impano nziza waha uwo mukundana kuko bituma mukomez kwiyumvanamo kandi nibyo abakundana baba bashaka hafi ya bose.Niba mukundana by’ukuri, fata umwanya maze ujyane nawe mu bwogero.

5.Mukorere masaje: Umugore wawe cyangwa umugore wawe, muruhure umukorera masaje , umwibagize ibyo yiriwemo ndetse nawe bibe uko urebe ko urugo rwanyu rutaba paradizo.

Isoko: Lovetoknow

Advertising

Previous Story

Gisa Cyinganzo yahishuye aho amaze igihe n’inkomoko ya Ep yashyize hanze – YUMVE

Next Story

Ibyagufasha kwirinda icyuya cyo mu kwaha

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop