Advertising

GAZA: Inzara n’indwara biri kwica abana, abagore batwite n’abagore bari konsa

18/06/2024 14:05

Umwana w’amezi atanu (5) witwa Abdulaziz al-Hourani aryamye ku gitanda cyo mu Bitaro by’ahitwa Al-Ahli mu Majyepfo ya Gaza.Umubiri w’uyu mwana wuzuye ibimenyetso byo kubura amafunguro ahagije ndetse ngo kugeza ubu n’umubyeyi we ntacyo yabasha gukora kuko ntaho yahahira.

Abdulaziz ufite 3kg [6.6ib] ngo amaze igihe akuwe aho yitabwagaho n’abaganga bamufasha mu ndyo yuzuye , bamuha nyina udafite n’urwara rwo kwishima.

Uyu mubyeyi yagize ati:”Uyu niwe mwana wenyine mfite.Byibura yakabaye afite ibiro 5  [11Ilb] ariko ubu mpangayikishijwe n’ubuzima bwe.Nta bwo nshobora ku mujyana hanze ngo muvane hano muri Gaza kuko imipaka irafunze”.

Inkuru ya Abdulaziz ntabwo yihariye kuri we gusa nk’uko Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima ‘WHO’ ubivuga.Uyu muryango ugaragaza ko abana barenga ibihumbi 80 bari munsi y’imyaka 5 bapimwe basanzwemo indwara z’imirire mibi kuva intambara yatangira.Muri bo 1,600 bo barazahaye”.

Umuyobozi w’Uyu muryango , Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagize ati:”Hari abagera kuri 32 bamaze kwicwa n’imirire mibi , 28 muri bo , bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko”.

Kuva mu Ntangiriro z’Ukwezi kwa Kamena uyu mwaka, Umuryango w’Ababibumbye wita ku bana UNICEF , wavuze ko muri Gaza , abana 9 mu bana 10 basangwamo imirire mibi [Ku bura amafunguro meza].Ibi bikaba byaratewe n’ubufasha buke busigaye butangwa.

AMASOKO ACURUZA IBIRIBWA ABEREYE AHO.

Uwaganiriye na BBC witwa Salim Shabaka umugabo mukuru wari uhaturiye, yagize ati:”Navukiye muri Gaza ndetse mbanayo n’umuryango wanjye ariko naje kuvaho kugeza mu Kwezi kwa Gashyantare.Mbere y’intambara narinzi ko muri Gaza [Mu Majyepfo ya Gaza ] ahitwa al-Tufah harangwa n’abaguzi  cyane , ariko ngerageje guhamagara abariyo mbabaza uko bihagaze banyoherereza amafoto bambwira ko byabaye bibi cyane.

“Nta nyanya zihari, nta Kokombure, nta mbuto, nta migati.Ntabwo twigeze tunyura mu buzima nka buriya.Nta kintu, wagurisha cyangwa ngo ugire icyo ugura”.

INZARA N’INDWARA.

Uyu mugabo yakomeje agira ati:”Iteka iyo mvuganye nabo, bakampa amafoto yabo, mbona baratakaje ibiro cyane.

Dr Tedros Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus Umuyobozi wa WHO, yagize ati:”N’ubwo hari raporo zigaragara zo kongera amafunguro, kugeza ubu ntabwo hari ikimenyetso kigaragaza ko abo babikeneye cyane bafite ibihagije kandi byujuje ubuziranenge”.

Yagaragaje ko ibyo byago byose, biterwa n’umutekano muke , aho amavuriro n’aho kurwaga ibyo kurya hagabanutse “Byose bigatera abana kugira ndyo mbi”.

Kugeza ubu indwara zariyongereye muri Gaza by’umwihariko ‘hepatite’.Ibitaro n’amavuriro amwe na mwe yarafunze, n’ayagikora yakira umubare munini w’abivuza.

Umuturage wo muri Gaza y’Amajyepfo yagize ati:”Turengewe n’imbaraga zadushizemo.Duhora twimuka kuko abantu bari kwicwa buri munsi.Twariye amafunguro y’inyamaswa ndetse abana n’abagore bari kuducika kubera indyo mbi.Indwara ziraturembeje”.

Umuganga wo muri Palestine witwa Moatasem Saed Salah , uri mu bashinzwe gutanga ubutabazi bw’ibanze muri Hamas-run Health Ministry, yemeje ko abatari bake bapfa buri munsi kubera imirire mibi by’umwihariko abana n’abagore batwite ndetse n’abari konsa.

Intambara yatangiye nyuma y’aho Hamas yatatse Israel abarenga 1,200 baricwa naho 251 bajyanwa gucumbika muri Gaza.

Ibitaro bya Hamas-Run Health Ministry , bivuga ko abarenga ibihumbi 37 by’abo muri Palestine bishwe kuva iyi ntambara yatangira ndetse n’abarenga amagana bagakomereka.Abaturage bo muri Gaza barifuza ubufasha ku bantu bose.

Umupaka w’ahitwa Rafah niwo wari usigaye nk’ahantu ho kunyuza ubufasha kuko byacaga mu Misiri ariko ngo kugeza ubu Israel niyo irimo kugenzura igice cyaho kandi ngo harafunze.

Mu Majyaruguru naho hari ahitwa Kerem Shalom uturuka muri Israel . Harafunguye ariko intambara ihari ntabwo ituma imihanda ikora ku buryo hagira bufasha bwambuka.

Isoko: BBC

Previous Story

Indirimbo ya Rema yakoze amateka atazibagirana

Next Story

Nigeria: Umugore yababajwe n’uko uwamugurije amafaranga yapfuye atamwishyuye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop