Mu Murenge wa Kabarore , Mu Karere ka Gatsibo , haravugwa inkuru y’umugabo ukekwaho gukeba inda y’umugore we yirengagije ko twite.
Ibi ngo byabereye mu Gasanteri ka Kabarore , ku munsi wo ku wa 2 Tariki 29 Kanama 2023.Uyu mugore wakebwe inda yabwiye Ikinyamakuru BTN ko umugabo yari amaze iminsi 2 yaramutaye ngo akaza kumukeba nyuma yo kwanga ko atwara matela yari munzu atuyemo we n’umukobwa we w’imfura utari uw’uwo mugabo.
Ngo yaje kubwira uwo mugabo warimo kumusagararira ko nta gikoresho na kimwe ari busohokane munzu, yahise arakara ngo afata urwembe atangira kurumukebesha.Uyu mugore akomeza avuga ko nyuma yo kurumukebesha , yahise afata urweo rwembe arukebesha n’umukobwa we w’imfura w’imyaka 13 wari ugiye kubakiza.
Uyu mugore yagize ati:”Yaje nyine kuko muri iyo minsi yari yaratwaye imyenda ye , kuko narimfite Matela , ashaka gutwara imwe ndayimwima”.
Uyu mugore yakomeje avuga ko umugabo we yashakaga gutwara matela imwe akayimwima bityo agahita afata urwembe akamukeba kunda mu buryo bukomeye kandi atwite ind y’imvutsi arangije ahita ajya no gukeba umukobwa we.Abaturage bo muri ak gace, bagaye ibyo uwo mugabo yakoze , basaba inzego zibishinzwe kumuha igihano kibikwiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore Rugaravu Jean Claude yavuze ko bakimenya iki kibazo bahise batabara.Yongeyeho ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi ndetse n’uyu mugore n’umwana we bahise boherezwa kukigonderabuzima kugira ngo bitabweho n’abaganga.