Dore ibintu byihutirwa ndetse bitangaje ku masohoro no ku ntangangabo buri mugabo akwiriye kumenya nonaha

by
31/08/2023 08:04

Ikintu abagabo benshi batazi ni uko buri mugabo agira amasohoro ariko akaba ariyo abamo intanga.

 

Muri ayo masohoro buri mugabo aba afite niho haba harimo n’intanga ngabo arizo ziba zishobora kugira ubushobozi bwo kurema ukuntu cyangwa bukabura burundu.Aha niho uzumva bavuga ngo naka ntabyara cyangwa ngo naka aherutse gutera inda.

 

 

Amasohoro niyo abarimo intanga zitwaye umwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu (Female X / Chromosome / Male Y chromosome). Hari ibintu bidasanzwe utigeze wumva ahandi bishobora kugutungura ari nabyo tugiye kurebera hamwe.

 

 

1. Buri munsi haremwa intanga ama Miliyoni : Birashoboka mo ntabyo wari Uzi ariko burya buri munsi haremwa intanga zirenga Miliyoni 100 na Miliyoni 300.Bishatse kuvuga ko , umugabo ufite ubuzima bwiza , arema intanga 1.500 mu isegonda.

 

2. Singombwa ko usohora buri mwanya kugira ngo ugire ubuzima bwiza : Nubwo bivugwa ko ari byiza ko umugabo asohoka kenshi si byo bituma agira ubuzima bwiza cyangwa ngo bitume intanga ze zigira ubuzima bwiza. Gusohora buri mwanya bituma intanga zishaje zisohoka ndetse bukazirinda kwangirika ariko iyo utabikoze , umubiri wita kuntanga zitakoreshejwe. Niyo mpamvu kuba umwizerwa kuwo mwashakanye ari byiza.

 

3.Intanga zibaho ubuzima buto : Intanga zifite ubuzima buto kuko zishobora kubaho iminsi mike mu mubiri w’umugore.

 

4. Amafunguro amwe namwe yangiza intanga ngabo : Hari amafunguro atari meza ku ntanga, ibi bishatse kuvuga ko umugabo urya nabi , nawe agira intanga zidafite ubuzima. Abagabo bagirwa inama yo kwibanda ku magi , imboga n’imbuto , Antidioxidant ifasha mu gukomeza intanga , Vitamini C iba mu mbuto ituma zitajagarara.

 

5.Hari ibikoresho bishobora kwangiza intanga z’umugabo : Ibikoresho birimo , Telefone, Mudasobwa, Tablet n’ibindi bishobora kwangiza intanga z’umugabo. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2012 , bagaragaje ko internet nayo igira uruhare mukugabanya ubushobozi bw’intanga z’umugabo.Ibi bituma abagabo bagirwa Inama yo kwirinda gushyira ibyo bikoresho aho twavuze.

 

6.Kunywa itabi n’inzoga ni bibi ku ntanga : Wabyanga, wabyemera , inzoga n’itabi ni bibi kuntanga ngabo.

 

7. Imyaka nayo igabanya umubare w’intanga ngabo zikorwa : Uko umugabo agenda akura niko n’intanga ze zitakaza ubushobozi .

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Advertising

Previous Story

Gatsibo: Umugabo arakekwaho gukeba inda y’umugore we utwite akoresheje urwembe amuziza ko yamwimye matela yashakaga gutwara

Next Story

Dore impamvu zituma wandikira umukobwa ntagusubize

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop