Advertising

Gakwerere yinjiye mu Rwanda mu mwambaro wa FARDC

03/01/25 13:1 PM
1 min read

Brigadier General Ezekiel Gakwerere wa FDLR yageze mu Rwanda hamwe n’abandi basirikare bafatanywe ubwo Congo yarasaga mu Rwanda.

Uyu Gakwerere muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umuyobozi Wungirije w’Ishuri rya Gisirikare rya ESCO i Butare ashinzwe ubutasi, ibikorwa no guhugura.

Hari hashize amasaha atari make abanyamakuru bategereje uyu Gakwerere Ezekiel hamwe n’abandi yayoboraga muri FDLR. Bageze mu Rwanda mu masaha ya Saa Sita ashyira iminota 20 basakwa ibikapu n’abandi bari kumwe.

Mu bandi bashyikirijwe u Rwanda ni Major Ndayambaje Gilbert n’abandi bagenzi babo bageze kuri 12.

Manzi Willy Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo (X) , yatangaje ko Brigadier General Gakwerere agiye kongera kugera mu Rwamubyaye nyuma y’imyaka 30.

Manzi Willy Visi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, anyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo (X) , yatangaje ko Brigadier General Gakwerere agiye kongera kugera mu Rwamubyaye nyuma y’imyaka 30.

Ati:” Imyaka 30 irashize , Brigadier General Gakwerere agiye kongera kugera mu Rwamubyaye. Nk’Umukomando wa FDRL wijanditse mu bwicanyi muri Congo , urugendo rwe rwari kure yo kubahwa. Gusa n’ubwo atigeze ahitamo inzira nziza , ahazaza he hazaba heza kurenza abo bakomeza kwanga gutaha mu Rwababyaye. M23 ni igisubizo cy’Umutekano muke wangije Repubulika Iharanira Demokarasi ya mu gihe cy’imyaka 30″.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop