Frida Kalaja yasabye imbabazi se wa Paula nyuma y’igihe aho umwe aciye undi ahacisha umuriro

18/04/2024 11:13

Umunyamideri wo muri Tanzania wavuzwe mu rukundo na Harmonize bakaza gutandukana, yagaragaje ko yasabye imbabazi se w’umukobwa we Paula Kajala utwitiye umuhanzi Marioo bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo.

Frida Kajala na P-Funk Majani ababyeyi ba Paula Kajala ukuriwe, bamaze imyaka itari mike bashyamirana bapfa ko nyina yamurereye mu buzima bubi.Uyu mubyeyi Frida Kajala,yahisemo gushyira ku ruhande ibyo yapfaga n’umugabo we bayaranye uyu mwana utwite inda nkuru kugira ngo bamworohereze ubuzima na cyane ko agiye kubaha umwuzukuru.

Uyu mugabo P-Funk Majani yashinjaga Frida Kajala , kurera nabi , Paula Kajala mu buzima bubi nyamara ngo amuha buri kimwe.Mu mu muhango wo kugaragaza igitsina umwana Paula Kajala na Marioo batwite, ababyeyi bombi ba Paula Kajala bari bahari, Frida avuga ko bari bamaze igihe batameranye neza haba kuri Telefone cyangwa ku mbuga Nkoranyambaga.

Ati:”Hari ibintu byinshi , se wa Paula atakundaga cyane ariko nanjye naje kumenya ko hari ubwo nakosaga, rero nagombye gusaba imbabazi nk’umubyeyi na cyane kugeza ubu, buri kimwe kimeze neza ku mukobwa wacu”.Frida yavuze ko yishimiye ko umugore mushya wa P-Funk ariwe wagize uruhare mu kwiyunga kwabo gusa yemeza ko ahantu hose bari barafunganye amayira ku buryo batigeraga bavugana na rimwe.

Frida Kajala yasabye imbabazi P-Funk Majani wahoze akora indirimbo z’abahanzi, amubwira ko akwiriye kumuha imbabazi kubw’ahazaza habo ndetse amushimira ko ari umubyeyi mwiza ku mukobwa we Paula Kajala.

Advertising

Previous Story

Umuziki wo kuramya wungutse itsinda rishya ! Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo bise ‘URUFATIRO’- VIDEO

Next Story

Ayra Starr yanejejwe no guhura na Rihanna afatiraho urugero

Latest from Imyidagaduro

Go toTop