Friday, May 3
Shadow

Umuziki wo kuramya wungutse itsinda rishya ! Alicia na Germaine bashyize hanze indirimbo bise ‘URUFATIRO’- VIDEO

Abakobwa babiri babanyempano bakaba bashya muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo ya Mbere bise ‘URUFATIRO’.Ni abakobwa bavukana bo mu Karere ka Rubavu ari naho batuye.

Iri tsinda rigizwe na Ufitimana Alicia ari nawe mukuru, akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Ishami rya Huye aho yiga ‘Ubuganga’.Undi bahuriye muri iri tsinda ni Ufitimana Germaine akaba ari we muto kuri mugenzi we.Germaine yiga mu mwaka wa Kane w’Amashuri yisumbuye mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo ku kigo cya Groupe Notre Dame d’Afrique de Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Aba bakobwa bombi bemeza ko bakuze bakunda kuririmba.Ufitimana Alicia yagize ati:”Turi itsinda turaririmba , turirimba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.Turamya Imana binyuze mu ndirimbo kandi dukunda kuririmba kuko tugamije kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku Isi yose dufasha ba bandi batabona umwanya wo gusoma Bibiliya cyangwa kujya mu nzu y’Imana, tukabafasha mu buryo bw’indirimbo zirimo ubutumwa bwiza”.

Mu kiganiro aba bakobwa bagiranye n’itangazamakuru cyitwa Intambwe Media, Alicia yagize ati:” Njyewe ku ruhande rwanjye , nakuze ndirimba muri Korali bisanzwe kuko turi Abakirisitu muri ADEPR, rero njye n’umuvandimwe wanjye twabitangiye kera gusa mu mwaka wa 2022 nibwo twatangiye kuvuga ko twajya muri “Studio” tugakora indirimbo kuko mbere twabikoraga bisanzwe mu rusengero”. Germaine yemeza ko we yaje kuva muri Korali kubera kubura umwanya wo kujya gusubiramo indirimbo.

UKO BAGIZE IGITEKEREZO CYO GUKORA UMUZIKI WABO KU GITI CYABO.

Ufitimana Germaine ati:” Ubundi twe twabaga turi mu rugo bisanzwe nta kintu turi gukora.Twaba twibereye mu turimo tukaririmba gusa nyuma papa wacu aza kuduha igitekereza abituganirizaho noneho kuko natwe twabikundaga kandi tukaba twubaha umubyeyi wacu ku bitekerezo aduha, turabyemera dutangira uko”.

Yakomeje agira ati:”Twebwe ku bwacu dukunda kuririmba kuko kuririmbira Imana, ni umurimo mwiza cyane , bibamo umugisha kandi nyine akenshi uba uri gusana imitima y’abantu yababaye, uri kubahumuriza, cyangwa ugafasha wa muntu udafite umwanya uhagije wo gusoma Bibiliya ukaba wayimusomera mu ndirimbo ugasanga bibaye byiza.Rero kuririmba ni ibintu byiza cyane niyo mpamvu tutigeze dushidikanyaho”.

Ufitimana Alicia mukuru wa Germaine we yemeje ko amahitamo yabo yari ukuririmbira Imana na cyane ari ibintu bakunda kurenza uko bajya mu zindi ndirimbo.Yemeje ko n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zisanzwe baba babikunze akaba ariyo mpamvu nabo bahisemo gukora icyo bakunda.

Alicia na Germaine bavuze ko nta kintu kidasanzwe bazanye muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana uretse ubutumwa Imana yashyize ku mutima wabo by’umwihariko ubutumwa bwo guha abantu batajya gusenga.

INDIRIMBO YABO SHYA BISE URUFATIRO YAKOMOTSEHE ?

Alicia ati:” Urufatiro ni indirimbo yacu, ni indirimbo twakuye kuri Papa kuko niwe wayitwandikiye.Yarayanditse arangije arayitwigisha turayumva maze tugira amatsiko yo kumenya ubusobanuro bw’urufatiro nuko tujya kuyikora.Twafatiye ku magambo ari mu ndirimbo ubwayo.Ijambo “URUFATIRO” riri muri Bibiliya, aho rigira riti”Nyamara urufatiro rw’Imana ruracyariho kandi rwanditseho ikimenyetso ngo Uwiteka azi abe”.Aya magambo niyo yubakiyeho iyi ndirimbo kuko Imana niyo ifite ijambo rya nyuma ku muntu”.

Germaine
Alicia
Ubusanzwe itsinda Alicia na Germaine rigizwe n’abakobwa babiri bavukana.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *