Advertising

FPR Inkotanyi yahamije ko abahanzi aribo bibwirije gukora indirimbo zamamaza Umukandida wayo

21/06/2024 13:32

Mu kiganiro n’itangazamakuru , Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi , Wellars Gasamagera yahamije ko abahanzi bakoze indirimbo z’Amatora zigera ku 150 , babyibwirije ndetse ko ari ibishoboka babashimira.Yasabye gukomeza gushyiramo imbaraga kuko ngo zifasha mu kwegera abaturage.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 21 Kamena mu kiganiro n’itangazamakuru cyibanze ku myiteguro y’Ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024.

Kuva Perezida Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yatanga Kandidatire ye nk’Umukandida ku mwanya wa Perezida ndetse ikemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora , NEC, benshi mu bahanzi batangiye gukora indirimbo zitaka ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho bibanda cyane kuri H.E Paul Kagame nk’Intore izirusha intambwe watanzwe na FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida.

Yavuze ko abahanzi bakoze indirimbo ba byibwirije ndetse no kuzishyira ku mbuga bakabyikorera.Ati:”Umuntu afata igihangano cye uko abishaka akagishyira ku mbuga Nkoranyambaga, kandi kuri twe, ni umurimo tutashobora bitworoheye kumubwira ngo nabe yoroheje azagishyireho batangiye kwamamaza”.

Yakomeje avuga ko ari ibishoboka bashimira abahanzi ku bwo kwi bwiriza bagakora ibihangano bigaruka  ku mukandida.Muri iki kiganiro , yahamije ko bazishakije bakazumva ndetse ko zirenze 150.

Ati:”Twarazishakishije turazumva , hamaze gusohoka indirimbo zirenga 150, mu by’ukuri , ni abahanzi , hari n’abatari abahanzi biririmbira bahuye cyangwa uko babishaka , bari mu muganda ukumva bararirimbye”.

Muri iki kiganiro harimo kandi na Komiseri Dr. Utumatwishima Abdallah , Komiseri Tito Rutarimara , Konmiseri Maziyateke na Nathalie Munyampenda.

 

Previous Story

Diana Nabatanzi yahaye inama abagore n’abakobwa bikinisha bakoresheje ibiti n’ibisa nabyo

Next Story

Tonasha Donna yavuze impamvu yaraje Abanyarwanda rwa ntambi

Latest from Amatora 2024

Go toTop