Advertising

Tonasha Donna yavuze impamvu yaraje Abanyarwanda rwa ntambi

21/06/2024 14:08

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz , Tanasha Donna wari utegerejwe i Kigali ku wa 19 Kamena ntaze, yahageze mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 avuga ko yibeshye ku masaha ye yo kugera mu Rwanda bituma abantu barara bamutegereje.

Tanasha Donna yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 20 rishyira ku wa 21 Kamena 2024.

Tanasha Donna yahamije ko yibeshye ku masaha yagombaga guhagurukiraho aza ,mu Rwanda nk’uko byagaragaye mu byo yandikiranye n’abategura ibi bitaramo agomba kwitabira we agaragaza ko n’ubundi yumvaga agomba kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 20.

Ubutumwa bwagiraga buti:”Nonese urugendo rwanjye ntiruri mu ijoro ahagana saa Sita z’Ijoro?”. Ibyo ni bimwe byo bandikiranye nyuma yo kujya mu kureba ku Kibuga cyíndege bakamubura.

Tanasha Donna yavuze ko uretse ibitaramo afite mu Rwanda, agomba no kuzahava akoranye indirimbo n’umuhanzi umwe wa hano mu Rwanda ariko atigeze atangaza amazina.

Anyuze ku mbuga Nkoranyambaga ze , Ku wa Kane nibwo Tanasha Donna yagiye ku mbuga Nkoranyambaga ze , atangaza ko atangiye urugendo rwe rumwerekeza mu Rwanda.

Ati:”Rwanda Kigali , Ndakugannye”.

Ibitaramo bya Tanasha Donna mu Rwanda , biraba kuri uyu wa 21 Kamena no ku wa 22 Kamena i Nyamirambo.

Previous Story

FPR Inkotanyi yahamije ko abahanzi aribo bibwirije gukora indirimbo zamamaza Umukandida wayo

Next Story

Rumaga yahurije Ismael Mwanafunzi , Clapton Kibonge na Papa Sava mu gisigo yise ‘GATANYA’ -VIDEO

Latest from Imyidagaduro

Go toTop