Fire Man, Papa Cyangwe na Khalifan mu ndirimbo z’Abanya-Rubavu mu 2023

23/11/2023 18:08

Umuziki niwo Isi yikaragiraho , niba utekereza ko udakunda umuziki , ufate telefone yawe ukuremo  sononeri witabiraho, uce ukubiri n’aho wumvira indirimbo nibwo uraba wanze umuziki.N’ubwo wabigerageza nyamara ukuri ni uko bigoranye ko izi ntego zagerwaho , kuko umuziki urumvwa cyane.Ese ni abahe bahanzi bo mu Karere ka Rubavu twavuga ko bahuje imbaraga n’Abanya-Kigali cyangwa ababa ahandi bigakunda ?

 

 

Mbere ya Covid-19, abahanzi bari bahari mu Karere ka Rubavu hafi ya bose babaye nkabaciye bugufi, bubaha umuziki bagenda batawusezeye.

 

Benshi muri bo , bagiye gukora indi mirimo ituma babaho , ariko nyamara hari ababaye impirimbanyi twavuga ko batigeze bashyira umupira hasi ngo basezere umuziki nubwo nabo bigaragara ko imbaraga ari nke.

 

Muri iyi nkuru yacu , turaza kwibanda cyane ku bahanzi b’imbere mu Karere ka Rubavu bakoze indirimbo nziza bafatanyije n’abandi bahanzi by’umwihariko abahanzi bo mu Mujyi wa Kigali.

 

1.Ndimoneza ya ALL STAR [Jowest, Manzidbest​⁠​⁠, Khalfan, Papa Cyangwe, ⁠⁠​Thenature na ManickYan ].

 

Iyi ni imwe mu ndirimbo zirimo umuhanzi wo mu Karere ka Rubavu.Ni indirimbo bigaragara ko yakunzwe dore ko mu gihe cy’amezi 2 , imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 186.

 

 

2.Warayobye ya The Same na Fire Man

Aba basore babiri bagize itsinda The Same bakoranye indirimbo na Fire Man bayita ngo ‘Warayobye’.Iyi ni indirimbo byagiye bivugwa ko yakomotse ku rwango aba basore bafitanye n’irindi tsinda ririmo abakora imirimo itandukanye ifite aho ihuriye n’umuziki mu Karere ka Rubavu.

 

Amakuru atangwa n’inshuti za hafi za The Same , yemeza ko bashatse Fire Man ngo bakorane indirimbo isa no kwihimura.

 

WARAYOBYE’, ni imwe mu ndirimbo nziza , zakozwe muri uyu mwaka wa 2023 ndetse bigaragara ko iteguye mu buryo bw’amajwi , amashusho n’inyandiko [Lyrics] zayo.

 

The Same ni abasore batangiye umuziki kuva kera muri 2007 , 2008 kuzamura ubwo babarizwaga mu itsinda rya ‘ABAMI KU KIRWA’ gusa nyuma bakaza gukora iryabo.The Same rigizwe na Jay Farry na Jay Luv.

 

Iyi ndirimbo yagizwemo uruhare n’abarimo ; Gisenyihits Team , Ckefa lion,  Kendo music, Easam , Prince Alino  n’umuhanzi Sergio Martin.

 

Amajwi yayo yakozwe na Niz Beat na Bobo Pro, amashusho ayoborwa na Sinta Films.

 

Mu mezi 3 imaze hanze , imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 30.

3.C’est Toi ya Igena Love na Nikhan.

Igena Love ni umuhanzikazi wo mu Karere ka Rubavu wahoze yitwa Igena Marry gusa aza guhindura izina.Uyu mukobwa yahuje imbaraga na Nikhan usanzwe areberera inyungu ze bakorana indirimbo bise , C’est Toi.Iyi ndirimbo imaze ibyumweru 3 kuri YouTube gusa imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 11.

4.Avec Moi ya Ntziyo na Marina

Iyi ndirimbo igisohoka ,Marina yahise asaba ko bayisiba ,imara igihe yaravuye kuri YouTube aho yari yashyizwe na Ntziyo.Nyuma y’ibiganiro iyi ndirimbo yarongeye iragarurwa gusa ni imwe mu ndirimbo twavuga ko zitigeze zivugwa cyangwa ngo imenyekane na cyane mu imaze kurebwa n’abantu Igihumbi [1K Views].

 

NTZIYO ni umwe mu bahanzi bazwiho gusohora gusohora indirimbo buri cyumweru gusa ntabashe kuzikurikirana.Nkuko bigaragara kuri sheni ye ya youtube, NTziyo afiteho indirimbo 4 zose zimaze gusohoka mu Kwezi kumwe.

 

Ikibazo kiracyari gukora Poromosiyo kubahanzi  bo mu Karere ka Rubavu kubera ubushobozi buke.

Advertising

Previous Story

Abagabo gusa : Dore ibintu mukwiriye kwigengeseraho mu gihe uwo mwashakanye atwite

Next Story

Yamurakariye cyane ! Zuchu yariye karungu ashinja Diamond Platnumz kutamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

Latest from Imyidagaduro

Go toTop