Yamurakariye cyane ! Zuchu yariye karungu ashinja Diamond Platnumz kutamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

24/11/2023 07:26

Umuhanzikazi wamamaye mu ndirimbo ‘Honey’, ‘Sukari’ n’izindi zitandukanye , ya folowinguye Diamond Platnumz amuhoye Tonasha Donna babyaranye.

 

Zuchu yagaragaje ko Diamond yirengagije isabukuru ye y’amavuko agahugira kuri Tanasha Donna bahoze bakundana bakanabyarana.

 

Muri uku gushinja Diamond Platnumz guhugira kuwo batandukanye , Zuchu yemeje ko agomba kuzarwanira ibyo akunda ndetse bye.

 

Zuchu yagize ati:”Hari isazi yinjiye mu cyumba cyanjye kandi mbambona iguwe neza kugeza umunsi izagurukira mu maso hanjye.Ariko nimufata, azabwira isnhuti ze iby’iyo sazi”.

 

Abasesenguzi bavuze ko amagambo y’uyu mukobwa yuzuye ishyari ashobora kuba afitiye Tanasha Donna ufitanye umubano mwiza na Diamond.

 

Zuchu kandi yari yamaze kwikura mu bakurikira Diamond Platnumz kuri Instagram [Unfollow nk’uko bigaragara].

 

ESE KUKI YIBASIRA DIAMOND PLATNUMZ , AHORA IKI TANASHA DONNA ?

 

Ku isabukuru y’amavuko ya Diamond Platnumz, ni nabwo umwana wa Tanasha Donna Naseeb Junior bakunda kwita impanga ya Diamond, yizihiza isabukuru ye.Tanasha nawe akunze kwifatanya nabo bombi ndetse Diamond Platnumz akifatanya nabo. Kuba bafitanye igihango kugeza ubu bituma bituma Zuchu atekereza bashobora kuzasubirana bikamutera urwango.

 

Uretse Diamond kandi Mama Dangote nyina wa Diamond nawe yakunze kugaragaza ko akunda cyane Tanasha Donna nabyo bigakora mu bwonko bwa Zuchu.

Mu minsi yashize, Nyina wa Zuchu Khadija Kopa, yavuze ko umukobwa we akwiriye kuzana Diamond Platnumz akamukwa ndetse  bagakora n’ubukwe.

Advertising

Previous Story

Fire Man, Papa Cyangwe na Khalifan mu ndirimbo z’Abanya-Rubavu mu 2023

Next Story

Bugesera : Abana bakora umwuga w’uburaya biyise ‘Sunika simbabara’ bagiye gukurikiranwa

Latest from Imyidagaduro

Go toTop