Advertising

#FerwafaSuperCup: Umukino wa Police FC na APR FC wahawe abasifuzi mpuzamahanga

08/09/24 10:1 AM
1 min read

Ishimwe Jean Claude , Umusifuzi mpuzamahanga yahawe gusifura umukino wa APR FC na Police FC wa FERWAFA Super Cup, igikombe kiruta ibindi uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024.

Ni umukino wa Super Cup, wafashwe nka ‘Derby’ y’umutekano dore ko haba APR FC na Police FC yose ari amakipe y’umutekano.Uyu mukino uzabera kuri Pele Stadium kuri uyu wa 10 Kanama uyoborwe na Ishimwe Jean Claude uzwi nka ‘Cucuri’.

Amafoto ya APR FC ivuga ko imyitozo yagenze neza
Abakinnyi ba APR FC bahageze neza

Mu bandi bazaafatanya na Ishimwe Jean Claude harimo Mutuyimana Dieudonne , Ishimwe Didier na Ruzindana Nsoro Twagi uzaba ari umusifuzi wa Kane naho Komiseri w’Umukino akazaba ari Nduwumwami Jean Alpha.

APR FC izakina na Police FC niyo yegukanye igikombe cya Shampiyona 2023-2024 mu gihe Police FC yegukanye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.

Ku wa 06 Kanama barangije imyitozo

APR FC yaherukaga gutwara FERWAFA Super Cup muri 20218 itsinze Mukura FC , mu gihe FERWAFA Super Cup ya 2023 yatwawe na Rayon Sports itsinze APR FC  3:0.

Ese APR FC irongera gutakaza ? Tubwire uko ubyumva.

Ku rundi ruhande ikipe ya Police FC nayo ihagaze neza.

Ubwo bari mu myitozo isa n’iyanyuma.

Imbaraga ni zose.

Sponsored

Go toTop