FERWAFA yahannye abasifuzi 2 basifuye umukino wa APR FC na Police

13/02/2024 12:05

Ishyirahamwe ry’umukino w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahannye abasifuzi babiri ribahagaritse nyuma yo gusifura umukino wanyuma wahuje APR FC na POLICE FC mu gikombe cy’Intwari.Abo basifuzi ni Umutono Aline na Mugabo Eric.

Uyu mukino wabaye tariki 1 Gashyantare 2024 umunsi u Rwanda n’Inshuti z’u Rwanda rwizihijeho Umunsi w’Intwari.Ni umukino wanyuma wasojwe n’amahane menshi aho abakinnyi wa APR FC batemeraga igitego cya 2 batsinzwe.

Umukinnyi Nshimirimana Ismael wa APR FC bivugwa ko yakorewe ikosa mu maso y’umusifuzi wa Mbere w’igitambaro Mugabo Eric ntasifure.Uyu musifuzi yahise yerekanako APR FC ariyo igomba kurengura ariko abona umusifuzi wo hagati we Aline yerekana ko ari Police irengura mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bakirimo gusobanuza nibwo Muhadjiri yarenguye umupira awuha Abedi nawe ahita awuha Peter bahita batsinda igitego cya Kabiri.

Byakuruye amahane menshi cyane binatuma umukino uhagarara iminota irenga 5 bakiburana ariko igitego kiza kwemezwa.Amakuru avuga ko nyuma yo gusesengura FERWAFA yasanze aba bakinnyi bombi barakoze amakosa yanatumye igindekere y’umukino ihinduka , amakuru avuga ko bahagaritswe imikino 5.

Isoko: Isimbi

Advertising

Previous Story

“Twashakanye nta mukunda none tumaranye imyaka 7 ntaratwita nawe atarantera inda” ! Inkuru y’urukundo rwa Gasongo na Madamu we Nibagwire Venelanda

Next Story

Afurika y’Epfo yatanze inkunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’abasirikare 2,900

Latest from Imikino

Go toTop