“Twashakanye nta mukunda none tumaranye imyaka 7 ntaratwita nawe atarantera inda” ! Inkuru y’urukundo rwa Gasongo na Madamu we Nibagwire Venelanda

13/02/2024 11:45

Urukundo rwa Nibagwire Venelanda n’umugabo we rwatangaje benshi kuko bamwe batekereza ko batabana ngo urugo rwabo rukomere.Aba bombi , ubwo baganiraga na Irene Mulindahabi, bemeje ko bamaranye imyaka 7 ariko batari babyara umwana.Umugabo yavuze ko gutera inda byamunaniye n’umugore ntabashe gutwita.

Kugeza ubu Gasongo afite umwana w’imyaka 13 yabyaye mbere y’uko ashakana na Nibagwire Venelanda gusa ngo bombi kugeza ubu we n’umugore we bamaranye imyaka 7 batarabyarana.Umudamu wa Gasongo yavuze ko atazi neza niba umugabo we amuca inyuma cyakora nanone avuga mu mico ye ntabyo amuziho, agaragaza ko urugo rwabo rumeze neza kugeza ubu.Venelanda yemeza ko iyo umugore yashatse umugabo aba afite agaciro gakomeye kurenza igihe aba adafite umugabo.Yagize ati:”Burya iyo washatse umugabo , ugira agaciro umenya ubwenge, uca bugufi , umenya icyo gukora, ariko iyo utari washaka umugabo ntabwo ugira ‘Control’.Iyo wamaze gushaka umugabo rero umenya ubwenge”.

Venelanda yavuze ko umugabo we Gasongo yatangiye kumurambagiza mu mwaka wa 2008 cyakora ngo batangira kubana muri 2017 kubera ko yabonaga bitakunda ko bombi babana.Gasongo na Venelanda, bakoraga imirimo imwe ariko umukobwa akabona kubana na Gasongo bigoye.Muri icyo gihe ngo na Venelanda yaje gutwara inda arabyara abyara umwana utari uwe kuko yari yaranze ko bakundana.Yagize ati:”Njye ntabwo natekereza ko nzashaka n’umugabo duhuje ubumuga, njye mvuga.Uyu mugabo yandambagije nko muri 2008, ariko tubana muri 2018 urumva ko harimo imyaka myinshi kuko nabonaga bitakunda , nakoraga muri SOTRA we akora muri ANATRACO, akorera Nyabugogo , njye nkorera mu Mujyi ariko nkabona ko amfitiye urukundo aza no kubimbwira ndabyanga”.

Yakomeje agira ati:”Igihe cyaje kugera ndabyara , mbyara umwana utari uwe ariko yari yaransabye urukundo nararumwimye.Muri icyo gihe sinzi aho yaje kujya sinakomeza kumubona.Igihe kiragera ndabyara twongera guhura umwana wanjye afite imyaka ibiri, arongera ansaba ko twabana, nuko mubwira ko njye nzashaka umugabo muremure, mwerurira ko njye nawe tutazabana ndamwangira”.Venelanda yagaragaje ko Gasongo yamukundaga cyane ku buryo ngo ntacyo yakoraga atabanje kumuhamagara ngo yumve uko ameze dore ko bajyanaga no muri Stade kureba umupira.

Inkuru y’urukundo rwo gukundana kwabo, yatangiye muri 2016 dore ko ntana mezi 3 bakundana.Gasongo yagize ati:”Tukimara kubipanga naravuze ngo iyo utinze mu isoko biranga.Amezi 2 nahise mbirangiza rwose”.Uyu mukobwa yavuze ko Gasongo ashobora kujya kwipimisha , bajya kwipimisha kugira ngo bamenye ko ari bazima.

 

REBA HANO IKIGANIRO CYABO

Advertising

Previous Story

Shaddyboo agiye guha impano abakundana

Next Story

FERWAFA yahannye abasifuzi 2 basifuye umukino wa APR FC na Police

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop