Afurika y’Epfo yatanze inkunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’abasirikare 2,900

13/02/2024 13:59

Kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, Afurika y’Epfo nayo yatanze inkunga y’abasirikare bagera ku bihumbi bibiri na Maganacyenda [2,900] byo gufasha mu guhashya umutwe wa M23 mu ntambara umaze igihe urwana na Leta ya Congo n’indi mitwe irwanira mu Burasirazuba bwa Congo.

Afurika y’Epfo iri mu muryango wa ‘Southern African Development Community [SADC], yatanze ubufasha bw’ingabo 2900 muri DR Congo guhangana n’umutwe wa M23 mu Barasirazuba bwa Congo nk’uko byatangajwe na Perezida kuri uyu wa Mbere.Gushyira aba basirikare muri Congo ngo bizakuraho icyuho kiri hagati ya ; Tariki 05 Ukuboza 2023, na tariki 15 Ukuboza 2024 bitware amafaranga angana na Miliyoni 105.75 mu gihe cy’umwaka bazamara muri iki gihugu arenga Miliyari 135 RWF.

Ibihugu 16 bigize umuryango wa SADC byemeje ko bigomba gufasha iki gihugu mu mwaka washize wa 2023.Muri iyi mirwano iri guhuza FARDC n’imitwe bifatanyije hamaze kugwamo abaturage batagira ingano abandi bavuye mu byabo.Izi ngabo kandi ngo ni izo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri iki gihugu.

Ni ingabo zigizwe n’abasirikare batanzwe na Malawi , Afurika y’Epfo na Tanzania bakaba bari kumwe n’abasirikare ba Leta ya Congo.

Advertising

Previous Story

FERWAFA yahannye abasifuzi 2 basifuye umukino wa APR FC na Police

Next Story

Ibyo muri Congo byakomeje kudogera ! Umujinya bawutuye ibihugu by’ibihangange

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop