Espanye na FC Barcelona basabwe ikintu gikomeye kuri Lamine Yamal

14/07/2024 09:30

Dani Carvajal yahaye gasopo ikipe ya Fc Barcelona na Espanye azisaba kurinda Lamine Yamal kwangirika no kuvetera agendeye ku mpano afite muri ruhago.

Dani Carvajal ukinira ikipe ya Real Madrid na Espanye, yasobanuye ibi nyuma y’aho Lamine Yamal yigaragarije mu mikino ya Euro2024. Kubwa Carvajal ngo impano ya Yamal ikwiriye kwitabwaho cyane ikarindwa.

Lamine Yamal wujuje imyaka 17 ku wa 12 Nyakanga 2024, yakoze ibidasanzwe muri Euro2024, afasha ikipe ye Espanye kugera ku mukino wa nyuma itsinze Ubufarasansa ku gitego cye ndetse atanga n’imipira yagiye ivamo ibitego.

Lamine yatanze imipira 3 yavuyemo ibitego atsinda kimwe muri 2 batsinze Ubufarasansa muri ½.

Carvajal Dani ukina inyuma muri Real Madrid, yahamije ko yatangajwe cyane n’impano ya Lamine Yamal bigatuma asaba amakipe akinira ku mwitaho.

Ati:”Ubwo narimfite imyaka 16 natsinze ibitego muri Copa del Rey ndi kumwe na Real Madrid y’abato.None nawe arigukora ibidasanzwe muri European Championship. Biratangaje”.

Yakomeje agira ati:”Ndatekereza ko ashobora kuba atazi icyo bisobanuye ubu. We arimo kwita ku gukina gusa , mbese agakina nkurimo gukina n’inshuti ze kandi icyo ni cyo cyiza kuri we. N’ibyo kwigirira icyizere biri kumukorera.Nibyo nahoze mvuga rero, tugomba ku mwitaho, tugomba kumuhora iruhande , atari mu ikipe y’Igihugu gusa ahubwo no mu ikipe ya Fc Barcelona kuko ntabwo biba byoroshye kwitwararika muri iyi myaka”.

Dani yakomeje avuga ko hari izindi ngero z’urungano rwa Lamine Yamal batagize icyo batanga ku myaka 20 ariyo mpamvu we agomba kugirwa umwihariko.

Ati:”Twagize abantu b’abahanga ku myaka 20 ariko ntibagire icyo batanga. Niyo mpamvu we agomba kwitabwaho.

Ku mukino batsinzemo Ubufarasansa, Dani Carvajal yakuwe mu kibuga kare kubera imvune gusa ubu yavuze ko ameze nk’inyamaswa ati:”Ndi kwiyumva nk’igisimba, ubu meze neza”.

Dani na Yamal

Previous Story

Uwarashe Donald Trump yamenyekanye

Next Story

Dore itandukaniro riri hagati y’urukundo n’irari

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop