Ese waruzi ko iyo umugore akubwiye ngo ndeka njyenyine ko hari ikindi kintu aba ari kukubwira ngo ukore

26/11/2023 09:15

Burya nk’umugabo mu rugo, ni ngombwa ko umenya uko umugore wawe atwazamo amarangamutima ye rero ni ngombwa ko ubyiga kugira ngo ubone uko wita ku mugore wawe ndetse mubane neza mu rugo rwanyu ndetse mukomeze kubaka rurambe.

 

 

Buri gihe umugore burya amagambo avuze cyangwa akubwiye ntago aba asobanura ibyo avuze ahubwo Hari ubwo asobanura ibindi bintu. Umugore ashobora kukubwira ngo “yego” ariko mu byukuri Ari kukubwira ngo “oya”, rero ubundi ni ngombwa ko umugabo yiga neza umugore we kugira ngo amenye ibyo umugore we avuze.

 

 

Umugore aragoye kumwumva cyangwa kumva ibyo avuga ariko ni inshingano zawe nk’umugabo kugira ngo wige neza umugore wawe. Hari ubwo umugore wawe akubwira ngo “Sinshaka kuvugana nawe”, ariko mu byukuri adashaka ko ibiganiro byanyu birangirira aho. Rero utazakora ikosa ngo umugore wawe akubwira gutyo maze ngo uve ku bintu gutyo.

 

Hari ubwo umugore wawe akubwira ngo ndeka njyenyine ariko ataribyo ashatse kukubwira ahubwo Ari kukubwira ko ukwiye gukomeza kumuba hafi, kuko abagore muri kamere yabo Niko bateye.

 

 

Abagore burya ngo ni ishuri ritarangira, abagore bisaba ko ubiga buri munsi ndetse ugakomeza kubiga ubudahwema. Mu gihe ushak gushimisha umugore wawe ni ngombwa ko wiga neza uburyo umugore wawe avuga ndetse nibyo ashatse kuvuga.

 

 

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Dore impamvu abasore benshi banga gushaka abagore

Next Story

Uyu niwo munsi wanyuma ku isi , ngiye gusanga ababyeyi banjye mu ijuru ! yo ni amagambo yanyuma umusore wiga muri kaminuza yavuze mbere yo kwiyahura

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop