Dore impamvu abasore benshi banga gushaka abagore

26/11/2023 08:49

Muri iyi minsi tugezemo usanga abasore benshi banga gushaka abagore, ndetse abantu benshi ntibajya bamenya impamvu abasore babyanga. Icyakora hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umusore yanga gushaka umugore.

 

DORE IMPAMVU UMUSORE ASHOBORA KWANGA GUSHAKA UMUGORE;

 

 

1.Kumva ko nta mafaranga ahagije bafite

 

Abasore benshi bumva ko gufata umwanya bagashaka umugore babikora aruko bafite amafaranga menshi ahagije yo kwita ku muryango. Rero kubera gushaka amafaranga cyane birangira abasore benshi badashatse abagore kubera kubura amafaranga.

 

 

2.Inzozi

 

Hari abasore benshi bakunda kwita ku nzozi zabo, mbese bashaka kugira icyo bageraho mu buzima, rero kubera gukomeza kwita ku nzozi ze bituma yisanga atinze gushaka umugore.

 

 

3.Gutinya gatanya

 

Muri iyi minsi, gatanya ziravuza ubuhuha mu ngo nyinshi, rero ibyo bituma abasore benshi bafata umwanzuro wo kutazigera Bashaka abagore kuko baba Banga ko nabo byarangira bahanye gatanya n’abagore babo.

 

 

4.Gutinya inshingano

 

Hari abasore benshi Kandi Banga gushaka umugore kuko bumva ko badashaka gufata inshingano zo kwita ku mugore, ndetse n’umuryango muri rusange.

 

 

5.Gukunda kwigenga

 

Umusore udafite urugo udafite umugore Kenshi usanga yigenga akora ibyo ashaka byose, mbese abayeho uko abyumva, rero gukomeza kumva ko akwiye kugumana ubwo bwigenge bimubuza cyangwa nibyo bituma yanga gushaka umugore kuko umugore Hari ibintu byinshi amubuza gukora ndetse aba agomba no gutaha kare.

 

 

6.Kubura umugore cg umukobwa winzozi zabo

 

Hari ubwo Umusore ahisemo kudashaka umugore kuko yabuze umukobwa yifuza wawundi bazabana ndetse bakabana mu bibi no mu byiza bakarambana.

 

 

7.Impamvu zabo bwite

 

Hari abasore benshi bahitamo kudashaka umugore kuko bo bumva ko gushaka umugore mu buzima bwabo ntacyo nubundi byamumarira.

 

 

 

 

 

 

Source: News Hub Creator

Advertising

Previous Story

Umupasiteri yatangaje ibintu bikomeye ku mugore abyuka nyuma y’umugabo we

Next Story

Ese waruzi ko iyo umugore akubwiye ngo ndeka njyenyine ko hari ikindi kintu aba ari kukubwira ngo ukore

Latest from Ubuzima

Menya ibyiza utari uzi byo kurya ipapayi

Ipapayi ni urubuto rutangaje kandi rwuzuye intungamubiri nyinshi zituma ruba ingenzi mu mubiri w’umuntu. Aha twaguteguriye ibyiza bitandukanye byo kurya ipapayi: 1. Kubungabunga
Go toTop