Phiona nk’uko Harmonize yabisubiyemo incuro nyinshi ni umukobwa umaze kubaka izina muri muzika Nyarwanda.Uyu mukobwa wamamaye nka Yolo The Queen Kirenga akarisiga inyuma , yavugishije benshi kugeza n’ubwo Abanyamakuru bose bamubuze.
Ubusanzwe Yolo The Queen, ni umukobwa bigaragara ko ari inkumi rwose , ni umukobwa ukiri muto cyane nk’uko amashusho ashyira hanze abigaragaza.
Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, mu Rwanda no hanze Harmonize yagaragaje ko akunda cyane Phiona maze abigira intego ashaka kumushyira hanze yitwaje izina rye ariko umunyarwandakazi yihagararaho.
Benshi banditse ko Harmonize akundana na Phiona yahawe impano atamuzi ndetse akaba akundana n’uwo atazi kabone n’ubwo uyu mwali we atarabyemeza na rimwe.
Phiona witangarije amazina ye bwite mu minsi yashize yemeje ko akoresha Instagram cyane ati” izindi ntazo nzi.Mu bindi yashyize hanze ni uko yize mu ishuri rya King David no mu ishuri rya Amis Des Enfat.
Impamvu ituma atangara kubwe ngo ni uko ibyo binyamakuru biba byinjiriza ba nyirabyo mu gihe we ntacyo biba bimwinjiriza.
Uyu mukobwa avuga ko atuye Inyamasheke ariko ntakinyamakuru na kimwe kiramufatisha ngo abe yagitangaho ikiganiro.Uyu mukobwa wibazwa na benshi yabaye urujijo dore ko ngo ibitamufitiye inyungu atajya abijyamo.
INYARWANDA.COM