Umuhanzi Green P wamamaye mu njyana ya Hip Hop ku mazina ya Green P, ntabwo yigeze agaragara mu bukwe bwa The Ben ngo agire icyo abukoramo.
Uyu musore utarakunze kwigaragaza cyane kuva ubukwe bwa The Ben na Uwicyeza Pamela bwatangira kuvugwa kuri ubu ntabwo yigeze agaragara.
Nyuma y’igihe umuvandimwe we asabye akanakwa, aho The Ben yagaragaye hose, yari kumwe na nyina umubyara n’ubuvandimwe we bonyine.
Tariki 15 Ukuboza 2023, nta camera n’imwe yigeze ifata Green P yicaye cyangwa ari aho ubukwe bwabereye.Byavuzwe ko atigeze ahagera .
Nyuma yabwo gato, The Ben yagiye mu rusengero rwa Eglise Vivant ari kumwe na nyina n’umuvandimwe we umwe, icyo gihe nabwo Green P ntabwo yigeze ahagaragara.
Tariki 23 Ukuboza wari umunsi udasanzwe kuri The Ben, umugore n’imiryango yabo, ibi bivuze ko uwo bavukana yakabaye ahari, gusa kugeza ubu nta foto n’imwe yari yajya hanze igaragaza Green P.
Ibi byakomeje kwibazwaho na benshi bavuga ko uyu muhanzi ashobora kuba ari hanze y’u Rwanda muri Dubai, akaba yaragize imbogamizi abandi bakavuga ko ashobora kuba ari uburenganzira bwe .