Ese kugira amabere manini ku bagore ni indwara ?Ese wagabanya ingano y’amabere yawe ? Dore impamvu zituma umugore agira amabere manini

03/11/2023 13:36

Ingano y’amabere y’umugore ishobora gushushanya uko umuntu ameze cyangwa yiyumva. Icyakora kugira amabere manini bizana na zimwe mu ngaruka harimo kuribwa umugongo, ijosi ndetse no mu bitugu. Icyakora abantu benshi ntibazi ko kugira amabere manini biterwa n’impamvu nyinshi. Gusa kugira amabere manini abantu benshi babifata nko ku rwara ariko inzobere zivuga ko kugira amabere manini atari uburwayi.

 

 

 

DORE IMPAMVU ZISHOBORA GUTUMA UMUGORE AGIRA AMABERE MANINI:

 

 

1.Isano (Genetic)

 

Umuryango uvukamo ushobora kuba impamvu ishobora gutuma ugira amabere manini. Ni ukuvuga Niba mu muryango wawe habamo abantu bagira amabere manini nawe ukayagira bityo ni ngombwa ko umenya ko impamvu Ari umuryango wawe. Nkuko iyo mu muryango wanyu Ari bagufi nawe akenshi uba mugufi.

 

 

2.Imisemburo

 

Ikindi kubera kugira imisemburo myinshi mu mubiri wawe, bishobora kugira ingaruka zo kugira amabere manini cyane kubera imisemburo myinshi.

 

 

3.Kugira ibiro byinshi

 

Iyo umuntu afite ibiro byinshi nabyo bishobora gutuma agira amabere manini, ni ukuvuga ngo kuko abyibuha ahantu hose mbese uba ugomba kubyibuha ahantu hose harimo no kugira amabere manini.

 

 

4.Ibiyobyabwenge

 

Ikindi Hari ibiyobyabwenge umukobwa afata nka Marijuana bikagira ingaruka mbi ku mubiri we bityo bigatuma agira amabere manini.

 

 

5.Imiti ufata

 

Ikindi imiti unywa ishobora gutuma uzana amabere manini nk’imiti yitwa Anabolic steroids iyo utayifashe neza uko bikwiye, bishobora gutuma uzana amabere manini cyane.

 

 

Ese birashoboka ko wagabanya ingano y’amabere yawe!? Oya akenshi inzobere zivuga ko ingano y’amabere yawe itagabanuka ukoresheje uburyo busanzwe nko kugabanya umubyibuho usibye ko hazamo ibintu byo kubagwa bityo umugore cyangwa umukobwa akagabanya ingano y’amabere ye cyangwa bakayagira ukundi.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Domonique

 

Source: Healthline

Advertising

Previous Story

Byinshi wamenya k’umugore w’imyaka 42 wavuze ko yavutse nta gitsina afite bikarangira agiye gushyirishaho igihimbano

Next Story

Abashakanye gusa ! Dore impamvu zishobora gutuma umugore abura ububobere mu gihe cyo gutera akabariro

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop