Abashakanye gusa ! Dore impamvu zishobora gutuma umugore abura ububobere mu gihe cyo gutera akabariro

03/11/2023 13:41

Umugore mu gihe ari gutera akabariro n’umugabo we ashobora kwisanga yumye [Yabuze ububobere ], mbese mu myanya y’ibanga ye hakuma, Kandi ni ngombwa ko umugore aba afite ububobere buhagije mu gihe cyo gutera akabariro. Abantu benshi ntibajya bamenya impamvu zishobora gutera ibyo bintu byose. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zitandukanye mukubategurira ndetse no mu kubaha amakuru yizewe.

 

 

 

Kuma ku mugore mu gihe cyo gutera akabariro bishobora gutuma Umugabo akomeretsa umugore we mu gihe cyo gutera akabariro cyangwa se bishobora no gutuma umugabo akomereka kubera ko umugore yumye mu gihe cyo gukora cyangwa gutera akabariro.

 

 

DORE IMPAMVU ZISHOBORA GUTUMA UMUGORE YUMA MU GIHE CYO GUTERA AKABARIRO:

 

 

1.Ushobora kuba urwaye ama infection

 

Hari ubwoko bwa infection bushobora gutuma umugore Yuma mu gihe cyo gutera akabariro. Mbese ni ngombwa ko umenye Niba urwaye ama infection cyangwa mu kugira umenye impamvu wuma mu gihe cyo gutera akabariro.

 

 

2.Imiti ufata

 

Hari ubwo Kuma ku mugore mu gihe cyo gutera akabariro bishobora guterwa n’imiti unywa, inzobere zivuga ko imiti nayo ishobora gutuma wuma ndetse ko ukwiye kuvugisha muganga kugira ngo aguhe inama ndetse akubwire Niba imiti ufata ariyo irikubitera.

 

 

3.Wagiye kwifungisha

 

Hari ubwo umugore agera igihe akajya kwifungisha kugira ngo atazongera kubyara. Uko kwifungisha rero nabyo bishobora gutuma wuma mu gihe cyo gutera akabariro.

 

 

4.Urikonsa

 

Ikindi umugore wabyaye uri mu gihe cyo konsa nabyo bishobora gutuma umugore Yuma mu gihe cyo gutera akabariro.

 

 

5.Stress

 

Ibintu bigutesha umutwe mbese stress bishobora gutuma umugore Yuma mu gihe cyo gutera akabariro iyo yazanye izo stress mu buriri Ari no mu gikorwa cyo gutera akabariro.

 

 

6.Kumva utizeye umubiri wawe

 

Hari ubwo umugore Yuma kubera ko yumva atiyizeye, Kandi ubundi kutuma bijyana nuko wiyumva mu mubiri wawe.

 

 

7.Ubana n’uburwayi

 

Ikindi Hari ubwo umugore Yuma mu gihe cyo gutera akabariro kuko ariko ameze ariko yavutse mbese ko atajya atoha mu gihe cyo gutera akabariro bityo ashaka ikindi cyangwa ubundi buryo yakoresha kugira ngo bumufashe.

 

 

8.Kunywa itabi

 

Kunywa amatabi cyane nabyo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri wawe ndetse harimo no Kuma mu gihe cyo gutera akabariro n’umugabo we.

 

 

9.Nturabyiyumvamo

 

Mu gihe ugiye gutera akabariro n’umugabo wawe ni ngombwa ko umugabo wawe amanza kugutegura mbere yo gukora igikorwa, rero mu gihe cyose umugore atateguwe neza hashobora kuzamo ikibazo cyo Kuma mu gihe cyo gutera akabariro.

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

 

Source: Glamour

 

 

 

Advertising

Previous Story

Ese kugira amabere manini ku bagore ni indwara ?Ese wagabanya ingano y’amabere yawe ? Dore impamvu zituma umugore agira amabere manini

Next Story

Ni impanga ! Ifoto yo mu bwana ya Diamond Platnumz niyumuhungu we Naseeb Junior ikomeje kuvugisha abatari bake

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop