Byinshi wamenya k’umugore w’imyaka 42 wavuze ko yavutse nta gitsina afite bikarangira agiye gushyirishaho igihimbano

03/11/2023 13:31

Uyu mugore witwa Ally Hensley w’imyaka 42, yasangije rubanda inkuru ye y’ubuzima bwe aho yavuze ko yavutse nta gitsina afite mbese we yavutse imyanya ndanga gitsina ntayo afite.

 

 

Ibyo yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru witwa Samantha aho yavuze ko yamaze imyaka myinshi abana nubwo bumuga bwo kutagira igitsina.

 

 

Icyakora uyu mukobwa yavuze ko umurebye nawe ubona asa n’abandi bakobwa. Gusa ngo iyo ndwara cyangwa kuvuka nta gitsina afite ni ubumuga bibaho ndetse ngo ku isi hose, umwe mu bakobwa 5000 bavuka ntihaburamo byibura umukobwa umwe uvuka nta gitsina afite.

 

 

Uyu mukobwa yavuze ko Ari agahinda gakomeye kuri we cyane kuko ngo ubu ntashobora kubyara umwana we bwite cyane ko impamvu atashobora kubyara Ari uko nta gitsina afite Kandi urumva mu myanya ndaga gitsina ye niho byose bibera harimo no guterwa inda.

 

 

Yakomeje avuga ko yamaze imyaka myinshi abaho yigunze yihebye ndetse yumva atameze nk’abandi noneho no kongeraho ko atazabyara byose byakomeje kumubera umutwaro. Mbese yamaze imyaka myinshi yibaza Niba yuzuye cyangwa se Niba yakigirira ikizere nk’abandi bagore. Kubera imiterere ye imeze neza ndetse nubwiza avuga ko nta muntu n’umwe wamureba ngo amenye ko nta gitsina afite.

 

 

 

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yabanye n’icyo gikomere ndetse akagera aho ahimba igitsina cya fake kugira ngo arebe ko yamera nk’abandi bagore. Ndetse yavuze ko yagerageje gushakisha umwenge ushobora gutuma agira igitsina, mbese ngo yanyuze mu buribwe bukomeye ariko nyuma yaje kubigeraho kuko ingano y’umwanya yashyize mu myanya y’ibanga ye, byatumye byibura atangira kugira aho twakita umwanya w’ibanga.

 

 

 

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: Radio Jambo

 

 

Advertising

Previous Story

Mu gihugu cya Nigeria, Umukobwa yapfuye ubwo yarari gutera akabariro n’umukunzi we wari wafashe imiti yongera akanyabugabo

Next Story

Ese kugira amabere manini ku bagore ni indwara ?Ese wagabanya ingano y’amabere yawe ? Dore impamvu zituma umugore agira amabere manini

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amateka yaranze Tariki 26 Nyakanga

Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe ibyaranze iyi tariki mu mateka.Nihagira icyo wifuza kirenze ukidusigire ahatangirwa ibitekerezo. Uyu munsi tariki 26 Nyakanga, ni umunsi
Go toTop