Benshi bakomeje kwibaza impamvu Felix Tshisekedi yemeye kuganira na M23, hadaciye kabiri n’ingabo za mufashaga kwivuna uwo mutwe zikavanwa muri icyo Gihugu. Ese hari aho byaba bihuriye n’ibiganiro bizamuhuza M23 ? Ese hari andi mahitamo Felix Tshisekedi yaba asigaranye ?
Ubwo Angola yari imaze kwemeza ko tariki 18 Werurwe 2025 hazabaho ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo ku bufatanye na Perezida wa Angola, SADC yahise iterana mu buryo bwihuse ifata umwanzuro ko ingabo ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zigomba gutaha zikava ku butaka bwa Congo.
Baribaza bati:”Ese kuba Leta ya Congo yaremeye kuganira na M23 ifite ibice byinshi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, bifite aho bihuriye no kuba SADC yacyura ingabo zayo ?.
Amakuru avuga ko ngo na mbere y’uko hatangira ibiganiro byahuje Felix Tshisekedi na Perezida wa Angola, tariki 06 Werurwe ngo habaye inama yahuje abagize SADC bareba uburyo bakucyura ingabo zabo zikava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibi bikaba byarabaye ku gitutu cy’abayobozi bamwe na bamwe b’Ibihugu bifite ingabo muri SAMIDRC.
Muri 2023 , mbere y’uko SADC yinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hariyo ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zagiye zishinjwa na Leta ya Congo gukorana na M23, Tshisekedi ubwo yizera ko SADC ariyo izamufasha guhangamura M23 no kuyibuza kugira ibice ibirangira byanze.
Muri iyi mirwano yatumye muri Mutarama M23 ifata Goma, haguyemo abasirikare ba Afurika y’Epfo 14 imirambo yabo icyurwa inyuze mu Rwanda, ibintu byatumye abanyagihugu muri Afurika y’Epfo basaba ko ingabo zabo zataha.
BIMAZE KUGARAGARA KO HATARI INGABO ZITURUTSE HANZE, FARDC YONYINE ITATERA UMUTARU ! ESE HARI ANDI MAHITAMO FELIX TSHISEKEDI AFITE ?
Hagiye havugwa kenshi ko arimo gushaka inzira zose yanyuramo kugira ngo akorana n’Ibihugu birimo Amerika, u Bubiligi n’ibindi binasanzwe bifite Kompanyi zicura amauye y’agaciro muri Congo, icyakora bikavugwa ko yemereye Amerika ibirombe byinshi kugira ngo nayo iyifashe mu rugamba rwo guhangana na M23 n’ubwo bitari byemezwa n’impande zombi.
Kugeza ubu imvugo y’uko “Congo, itazigera iganira na M23” yo yamaze gusibwa mu mitwe y’abantu ndetse na M23 ubwayo kimwe na Leta ya Congo, igisigaye n’uko M23 yashyiraho amananiza ashobora gutuma bataganira cyangwa na Leta ya Congo ikanga kwemera ibyo isabwa na M23 nabyo bikaba inkomyi yo kwicarana nk’uko abasesenguzi babitangaza.
Abakurikiranira hafi iby’intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , bemeza ko kugeza ubu M23 iri kure yo kwemera isezerano ryo gushyirwa mu ngabo no mu zindi nzego muri icyo Gihugu , kubera ubwicanyi bwagiye bukomeza gukorerwa bamwe mu banyekongo bavuga Ikinyarwanda , abatutsi n’Abanyemulenge muri rusange bigatuma bamwe bemera kurwana bagamije kubabohora benshi bemeza ko byatumye intego ya M23 ihinduka kugeza ubwo n’abandi babiyunzeho barimo ‘Twirwaneho’.
Ku wa 2022 mu Kwezi kwa Ukwakira , Abagize Inteko Ishinha Amategeko ya Congo , batoye itegeko ribuza Leta kuganira n’undi mutwe uwari we wese, utemewe na Leta no kuba bawushyira mu nzego z’umutekano cyangwa izindi, ibi nabyo bikaba inkomyi yo kuba M23 yashyirwa mu ngabo za Leta.