Ese kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cya Platini P ni urwango ?

31/03/2024 14:55

Umuhanzi umaze kugaragaza ubuhanga no kwitangira umuziki Nyarwanda, Bruce Melodie akomeje kwibazwaho n’abakurikirana umuziki umunsi ku munsi.Bamwe bakavuga ko ari ukwirata kwa Bruce Melodie cyakora n’abandi bakavuga ko kuba atari ahari, ntacyo byishe na cyane ko ngo atari ‘Promoter’.

BABA Xperience igitaramo cya Platini P cyamaze iminsi itari mike cyamamazwa, ibyamamare mu ngeri zose hano mu Rwanda bagira gutya bashyira ifoto cyangwa urupapuro rw’ubutumire bw’iki gitatamo kumbuga nkoranyambaga zabo bakagaragaza ugushyigira Platini P urangije imyaka 15 muri muzika.

Ku ruhande rumwe Bruce Melodie bamwe bavuga ko atigeze ashyira ifoto cyangwa ubutumire bw’iki gitaramo ‘Baba Xperience’ ku mbuga ze ndetse ngo nta nubwo yigeze akivuga ho bakabihuza no kuba atarifuje kumushyigikira nubwo ubutumwa bwa Instagram ‘Story’ bumara amasaha 24 gusa, bivuze ko ashobora no kuba yarabikoze ariko abamushinja urwango ntibabibone.

Uwitwa NO BRAINER anyuze kuri Konti ye ya X yagize ati:” Kubera iki Bruce Melody atigeze apostingira Platini niba wenda yarabaye Busy ntiyitabire? Mwarangiza ngo yasanze bakına playstation , None se wowe bagufasha utajya ufasha abandi ? Ukuntu aba yacecetse nkaho ntacyabaye 😂”.

Ibi yabivuze asa n’utebya ariko uwiyise ‘Nyirivogonyo’ yamusubije yakuyemo imigaryo agerageza kumuha ubusobanuro ati:”Ariko nti mugakabye nonese wabobye Team 1,55Am yose itari ihari baje gushyigikira? Ikindi Bruce Melodie ntabwo ari Promoter ku buryo atamamaje ibintu byapfa, iriya ni Business ya Platini kandi byari mu nshingano ye kuyamamaza, Rwose rimwe na rimwe mbona arimwe muteranya abahanzi”.

Uwitwa Francois ati:”Nonese bruce melody niwe muhanzi nyarwanda wenyine utara postinze show ya platini? Cg Nuko Melody ariwe tara rimurikira music ya kigali?”. Nyuma y’aba uwitwa Bossman yabajije niba Platini P yaragaragaje kwishimira mugenzi we Bruce Melodie ubwo yashyirwaga kuri Billboard Africa, cyakora ntihagira umusubiza.

Umuziki Nyarwanda muri iyi minsi werekeje amaso kuri Bruce Melodie nyuma yo kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agakorana na Shaggy , akajya muri iHeartRadio n’ahandi.Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi baryoshya imyidagaduro binyuze mu biganiro atanga n’uburyo akora umuziki abishyizeho umutima.

Igitaramo cya Platini P cyatanze umusaruro kuko cyitabiriwe cyakora ashinjwa kudaha agaciro imyaka amaze muri muzika ategurira igitaramo ahantu hato gusa we avuga ko byatewe n’ubushobozi n’abafatanyabikorwa bake nk’uko IGIHE babyanditse mu nkuru ya Peacemaker

Advertising

Previous Story

Noopja umuyobozi wa Country record yemereye gukorera umunyempano Ange indirimbo mu buryo bw’amajwi

Next Story

Muhazi United yaguye miswi na APR FC

Latest from Imyidagaduro

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop