Kuri icyi cyumweru Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja yemereye umwana w’umukobwa ugabwe akora umwuga wo kurinda umutekano mu bigo bitandukanye ibizwi nk’igisekirite witwa Ange yemerewe gukorerwa indirimbo muri iyi nzu izwi cyane mu Rwanda ikora indirimbo country record.
Ni nyuma y’uruhererekane rwa videwo yacicikanye hırya no hino ku mbugankoranyambaga igaragaza uyu mukobwa aririmba kandi avuga ko abikunda cyane akabifatanya n’akazi asanzwe akora bitewe n’impano abantu benshi bamubonyeho mu kuririmba indirimbo ya Adele yitwa Hello bifashishije iyi nzu ikomeye mu gutunganya umuziki country record banashingiye ko ifite umu producer ukomeye Prince Kiiz,Kooze n’abandi bituma basaba ko yafashwa nibura akaba yakorerwa indirimbo, bidatinze uyu muyobozi wa country record ndetse Uzi kuzamura no gufasha abahanzi batandukanye Yavuze ko isaha ku isaha azabonera umwanya yazaza kuri studio agakorerwa nibura indirimbo imwe mu majwi hakarebwa ko impano ye imeze neza.
Umunsi ku munsi mu Rwanda hagenda hagaragara impano zidasanzwe zo kuririmba bamwe na bamwe bazifite bakabura ubushobozi bwo kuzigaragaza bitewe n’amikoro cyangwa ibindi ariko iyo habonetse ubufasha barafashwa.