Muhazi United yaguye miswi na APR FC

31/03/2024 19:05

Ikipe ya Muhazi United y’abakinnyi 10 yahagamye APR FC banganya 1:1 mu mukino wa 25 wa Shampiyona i Nyamirambo.

Ikipe ya Muhazi United yatumye APR FC idatsinda uyu mikino ngo ishyireho ikinyuranyo cy’amanota 12 hagati yayo na Rayon Sports mu gihe habura imikino 05 ngo Shampiyona y’u Rwanda ihere ku musozo.

Mu yindi mikino yabaye kuri iki cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 , As Kigali yatsinze Sunrise 2:0 Bugesera FC yari yatanze Pasika kubafana bakarebera umukino ubusa inganya na Etincelles FC yo mu Karere ka Rubavu 2:2.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi agerageza gukina neza umukino hagati mu kibuga gusa APR FC irusha cyane Muhazi United.Hagati mu gice cya Mbere APR FC yacuritse ikibuga abarimo Victor Mbaoma na Mugisha Gilbert bakomeza kugerageza amashoti mu izamu ariko bikanga bikaba iby’ubusa.Igice cya Mbere cyarangiye ikipe ya Muhazi na APR zihagazeho nta nimwe yatsinzwe igitego.

Ku munota wa 54 w’umukino Uwumukiza Obed yarekuye ishoti mu izamu rya APR FC Pavel ayoborwa ibibaye Muhazi United itsinda kimwe ku busa.Ku munota wa 59 Victor Mbaoma akoresheje umutwe yatsinze igitego cya APR FC banganya 1:1 ari nako umupira waje kirangira.

 

Advertising

Previous Story

Ese kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cya Platini P ni urwango ?

Next Story

Uburyo bwo gutangaza amakuru kuri Facebook bugiye guhagarikwa

Latest from Imikino

Intare FC yasinyishije umukinnyi mushya

Umuyobozi wa Intare FC, Byabuze Gatibito yavuze ko nta biganiro bigeze bagirana na Mukura VS yatangaje ko yasinyishije Ishimwe Jean-René wari intizanyo y’iyi kipe
Go toTop