Advertising

Ese Kabila ntabwo yemera amasezerano y’i Luanda na Nairobi ?

03/06/25 9:1 AM
1 min read

Nyuma y’ikiganiro yagiriye kuri Televiziyo yo muri Namibia, benshi batangiye kwibaza niba Joseph Kabila yaba yemera amasezerano ya Nairobi na Luanda, agamije gushyira ku iherezo ibibazo biri mu Gihugu cyabo.

Jose Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imyaka igera kuri 18, yavuze ko ngo ntawe uzi Congo kurenza Abanyagihugu bayo bityo ko ngo kuri we, hadakenewe abahuza mpuzamahanga.

Iki kiganiro Joseph Kabila , yagikoze kuri Televiziyo ya Namibia, nyuma yo gukora ikiganiro n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo nabwo akagira ibyo atangaza dore ko asa n’uwamaze kuva mu bwihisho yitegera imbuga nkoranyambaga no kugaragaza uko abyumva ku mutekano muke uri muri Congo.

Ngo kuva harabuze ucecekesha imbuga muri Congo kuva muri 2021, ku bwe ngo ntabwo abahuza bazagira icyo bakora.

Yagize ati:”Nta muhuza uturutse hanze , uzi Congo kurenza Abanyekongo ubwabo”.

Mu masezerano yo muri 2022 yabereye i Nairobi muri Kenya, ayobowe n’uwari Perezida Uhuru Kenyatta agashyirwaho na Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yategetse ko imirwano ihagarara imitwe yo mu mahanga iri muri Congo igasubizwa iwabo yambuwe intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe, kubafasha kwiteza imbere (kubaho neza), ….”.

Mu masezerano yafatiwe i Luanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bifashijwemo na Joao Lourenco Perezida wa Angola, asaba u Rwanda na Congo kugirana ibiganiro by’umwihariko agasaba Leta ya Congo kuganira n’umutwe wa M23 hagamijwe gukemura intambara imaze imyaka myinshi.

Mu myaka ibiri ishize rero haba amasezerano na Nairobi n’amasezerano ya Luanda ni ntamwe yigeze atanga umusaruro yari yitezweho aho kugeza ubu M23 yakomeje urugendo rwo kwigarurira ibice bitandukanye ku ntego yo kubohora abaturage ba Congo no gutabara abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bicirwa muri Congo nk’uko babivuga.

Benshi bemeza ko ibi ari byo byatumye Joseph Kabila, ahagarika kwizerera mu bahuza ndetse bigatuma byibazwa uruhande ahagazemo.

Joseph Kabila avuga ko “Gukura ingabo z’amahanga muri Congo niyo ntambwe ya mbere yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’Igihugu”.

Mu magambo ye kandi , Joseph Kabila Kabange, yagiriye inama Afurika y’Epfo , yo kudakomeza kohereza ingabo zayo muri Repubulika Iharanirasi ya Congo  zijyayo nka SADC.

Joseph Kabila Kabange we n’ishyaka rye rya PPRD ntabwo bigeze bemeranya na Felix Tshisekedi kuva na mbere hose. Kabila kandi aherutse gugura n’abihaye Imana bo muri Congo bashyize imbere intero yabo ya ‘Pact for Peace and good Living together’.

Kugeza ubu Kabila ari mu bashinjwa gushing umutwe w’iterabwoba wa Mobondo ukorera muri icyo Gihugu ndetse agashinjwa na Tshisekedi kuba inyuma ya M23.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop