Wari uzi ko ibara ry’inkari zawe rishobora gutuma umenya uko ubuzima bwawe buhagaze?
Biroroshye: Ibara ry’inkari ubuzsanzwe ni umuhondo ucyeye, kd ntizigira impumuro ikaze (odeur forte ou piquante).
Icyakora bitewe n’uruvange rw’ibyo twariye n’ibyo twanyoye Urubuga www.ubuzima.rw rurabikuvira imuzi., ibara ry’inkari rishobora guhinduka zigafata ibara ry’umuhondo wijimye kurushaho.
Ibyo bisobanuye ko iyo ibara, ireme n’impumuro by’inkari bihindutse kiba gishobora kuba ikimenyetso cy’ikibazo cy’ubuzima umuntu yagize. Ibinyejana byinshi byahise, imiterere y’inkari yagiye yifashishwa n’abaganga kugirango bagaragarize abarwayi uko ubizima bwabo bwabaga buhagaze.
Umurimo w’inkari ni ukuvana imyanda yose impyiko ziba zohereje mu ruhago. Izi mpyiko nazo ziba zayikuye mu maraso . Niyo mpamvu rero ibara ryazo risobanuye byinshi ku mimerere y’umubiri. Ibara ryazo ryerekana ibisigaye mu maraso no mu mubiri wose muri rusange. Inkari zerekana niba dufite proteins cyangwa isukari nyinshi mu mubiri, zishobora kugaragaza ko dufite za bagiteri na za mikorobi zitandukanye.
Ni izihe mpamvu zishobora gutuma habaho guhindura ibara kw’inkari?
Mu nkari habamo icyo bita urobiline, akaba ari nacyo gituma zigira ibara ry’umuhondo , iyi urobiline ikaba ibyarwa no kwangirika kw’iyitwa hémoglobine.
Iyo inkari zibonerena cyane ubwo ziba zifunguye cyane, bikagaragaza ko unywa amazi ahagije. Iyo rero inkari zibaye umuhondo utsibaze (jaune foncé) biba bisobanuye ko utanywa amazi ahagije ndetse ko umubiri wawe udafite amazi ahagije.
Ibyo turya nabyo bishobora kugira uruhare mu ihinduka ry’ibara ry’inkari zacu. Ibyo uzabibona wariye cg wanyoye umutobe wa Betterave. Aho uzabona ibara ryazo rijya kuba iroza. Ndetse ibyo bikaba byagera no mu mwanda ukomeye. Tungurusumu n’imboga zitwa asperges biri mu bintu bihindura impumuro y’inkari ku buryo bugaragara. Izo mpinduka zikaba zimara igihe gito kandi nta mpungenge ziteje na mba.Hamwe n’ubuzima.rw menya byinshi ku ibara ry’inkari zawe.
Dore amabara inkari zishobora gufata bikaba ikimenyetso cy’indwara ikomeye:
– Iyo inkari zisa n’ikigina cyangwa igitaka ( brune/brown): Bigaragaza ko umubiri wugarijwe n’umwuma. Ihutire kunywa amazi cg umutobe bihagije . Ibyo nibikomeza ntibihinduke kandi wanyoye amazi ahagije umenye ko ari ikimenyetso cy’imwe mu ndwara z’umwijima.Nibitaba ibyo araba ari indwara ifata impagarike yose (maladie métabolique)
– Inkari z’iroza cyangwa umutuku : niba inkari zawe zafashe iryo bara kandi nta mboga , imbuto, umutobe cyangwa ikindi kintu cyose waba wafashe ngo kigire uruhare mu kuzihindura, biteye kwibaza. Byaba byiza wihutiye kwisuzumisha kwa muganga kuko nk’ibara ry’inkari z’umutuku by’umwihariko ryerekana ko mu nkari harimo kujyamo amaraso. Wasanga ufite uburwayi (infection urinaire), uburwayi bw’amabya cyangwa kanseri. Ibara ritukura mu nkari si ryiza na mba hakwiye isuzuma ryihuse rikerekana icyabiteye.
– Iyo inkari zisa n’ikijuju (orange) : Hari igihe byaba biterwa n’ireme ry’inkari ryabaye concentrée cyane , cyangwa se kikaba ari ikibazo cy’indwara y’umwijima. Icyakora ibara rya orange nanone rishobora kuva ku byo twariye byongewemo iryo bara nk’imitobe itandukanye amafu avangwa mu mazi bemshi bita Super dip, ikindi ni imiti waba wafashe igahindura inkari cyangwa ibyitwa carotene biba mu mboga zitandukanye.
– Mu gihe inkari zifite ibara rijya kwegera ubururu cyangwa icyatsi biba biturutse ku ndwara karemano ( maladie génétique rare) idakunda kubaho. Cyangwa bikaba biterwa na za bagiteri zizerera mu rwungano rw’inkari (urugero ni iyitwa :Pseudomonas aeruginosa). Imiti ikurikira nayo ishobora gutuma inkari zihinduka ubururu cyangwa icyatsi : bleu de méthylène, indométhacine, l’amitriptyline, le triamtérène, n’indi.
– Iyo inkari zijya gusa n’igicu cg ivu ku buryo hagaragaramo umukara ukuntu : Iri bara rigaragara cyane iyo inkari zihuye n’umwuka wo hanze bikaba biterwa ari ikimenyetso ko mu nakri harimo acide homogentisique iyo acide ikaba iterwa n’indwara kamere idakunda kubaho (maladie génétique rare). Iyo ndwara niyo yitwa alcaptonurie.
– Hari ubwo rero inkari ziba igitare ku buryo ugirangi zirimo amata. Ni cya gihe uzasanga aho abantu bihagarika hari ibintu byerurutse wagirango nio imyunyu yahumiye. Ibyo byerekana ko mu nkari zawe harimo ibisukari (lipids) byinshi, cyangwa ibindi byitwa chyle (chylurie) biba byakomote mu rura ruto no mu mitsi noneho bikireka mu ruhago kugirango bisohokane n’inkari. Nanone inzoka zishobora gutuma inkari zisa n’izirimo ibisa n’amata .
– Inkari zifashe zishobora kugaragaza ko mu nkari zawe harimo proteins z’umurengera.
Muri make igihe cyose inkari zihinduye impumuro uba ugomba kureba muganga wawe.
Ingaruka zo guhinduka kw’ibara ry’inkari
Tubonye ko ibara ry’inkari rishobora no kugaragaza ko mu mubiri harimo indwara y’igikatu ndetse na za kanseri!
Ariko mbere yo guterwa ubwoba n’inkari zahinduye ibara banza usubize amaso inyuma urebe mu byo umaze iminsi urya , ibyo unywa cyangwa nib anta miti wanyoye bikaba ari byo byagize uruhare mu guhinduka kwazo. Niba ari ntabyo, sanga muganga akurebere.
ushobora gusangiza n’abandi inkuru zabagirira akamaro cyane nko kurinda ubuzima bwabo cyane cyane unyujije kuri twitter na facebook reba munsi yiyi nkuru bikorohere kujijura inshuti zawe maze tugire ubuzima buzira umuze. Mubuzima.com twiyemeje kumenyesha abanyarwanda bose ibijyanye n’ubuzima bityo turusheho kumenya kububungabunga. ‘kwirinda biruta kwivuza’.