Advertising

Erythromycin umuti wica ukanarinda mikorobe, ukoreshwa ute?

12/03/24 5:1 AM
2 mins read

Erythromycin iri mu itsinda ry’imiti yitwa antibiyotike, ikaba ari imiti yica, ikanarinda ikura n’ikwira rya mikorobi za bagiteri mu mubiri

Uboneka ari ibinini bya 250mg cyangwa 500mg, umuti w’ikivuguto w’abana wa 125mg/5ml, umuti w’amavuta bashyira mu maso wa 0.5% n’umuti usigwa ku ruhu wa 2%.

Erythromycin inyobwa ite?

Igihe cyose jya ukoresha Erythromycin uko muganga yabigutegetse. Nutabyibuka neza jya ubaza pharmacie agusobanurire.
Ikinini jya ukimira mbere cyangwa mu gihe cyo kurya.
Ntibyemewe guhekenya ikinini.
Umwana utabasha kukimira ntiyemerewe kugihabwa.
Abana bafite munsi y’imyaka 5 bahabwa umuti w’ikivuguto.

Ku bakuru

Ubusanzwe umuntu mukuru anywa ibinini 2 (bya 250mg) cyangwa kimwe cya 500mg kabiri ku munsi cyangwa ikinini kimwe cya 250mg kane ku munsi mbere cyangwa mu gihe cyo kurya.

Gusa muganga ashobora guhindura ingano y’umuti ufata bitewe n’uburemere bw’indwara. Iyo umuti uri bunywe ku munsi urengeje 1000mg unywa ikinini kimwe kimwe

Abana

Igipimo ku bana giterwa n’ibiro by’umwana.

Igipimo gisanzwe ni hagati ya 30mg na 50mg ugakuba n’ibiro by’umwana. Icyo ubonye ubigabanyamo kabiri, mu gitondo na nimugoroba. Muganga azabigukorera niba utabasha kubyikorera. Umuti ugomba kunyobwa ku gipimo cyategetswe na muganga.

Ku ndwara y’amaso, uwawukwandikiye azakubwira uburyo n’inshuro uzawukoresha gusa ubusanzwe ni ugukandira muri buri jisho gatatu cyangwa kane ku munsi bitewe n’uburemere bw’indwara.

Ku muti usigwa ku ruhu, uwusiga ukuba gahoro aharwaye kabiri cyangwa gatatu ku munsi, bitewe n’uburemere bw’indwara.

Erythromycin ikoreshwa ryari?
Erythromycin 0.5% Ointment

Uyu muti uwandikirwa na muganga nyuma yo kugusuzuma agasanga urwaye indwara ivurwa nawo. Bivuzeko utemerewe kuwugura utisuzumishije

Uyu muti utangwa kugirango uvure indwara zatewe na bagiteri muri zo twavuga:

  • Indwara zifata mu nzira y’ubuhumekero, zirimo gukorora ukagira igikororwa gifashe
  • Indwara zo ku ruhu zirimo ibiheri byatewe na mikorobi
  • Umuhaha, imirishyi mu maso, n uburwayi bwo mu kanwa
  • Ubwandu bufata inyama zo mu nda nk’uruhago n’amara
  • Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka mburugu n’imitezi.

Erythromycin kandi wemerewe kuyikoresha mu kwirinda kwanduzwa na mikorobi mu gihe:

  • Ugiye cyangwa umaze gukurwa amenyo
  • Wahiye cyangwa wakomeretse
  • Umubiri wawe ugira ubwivumbure kuri penisilini kandi ukaba urwara umutima

Ni izihe ngaruka erythromycin ishobora guteza?

Nk’indi miti yose, Erythromycin ishobora kugira ingaruka mbi nubwo atari ku bantu bose.

HAGARIKA gufata uyu muti wihutire kubibwira muganga ako kanya, mu gihe ugize:

Ubwivumbure budasanzwe bw’umubiri (bushobora no gukara cyane). Ibimenyetso ni:

  • Uduheri ku mubiri, dushobora kuba tunakurya
  • Kubyimbagana mu maso no ku rurimi
  • Kugira umuriro
  • Kubabara mu gatuza, no
  • Kunanirwa guhumeka

Menyesha muganga cyangwa farumasiye mu gihe ibi bikurikira bibaye bikaguhangayikisha:

  • Isesemi
  • Gucibwamo
  • Kugugarara mu nda
  • Kuruka

Ibi ubonye bibaye ihutire kubimenyesha umuganga cyangwa farumasiye

Ibyo kwitondera

Ntiwemerewe kuwukoresha mu gihe umubiri wawe ugira ubwivumbure kuri uyu muti cyangwa indi miti yose ivanzemo Erythromycin

Ntuzawukoreshe kandi mu gihe ufata umwe cyangwa myinshi muri iyi miti ikurikira:

  • Imiti ivura umutwe w’uruhande rumwe (yo mu bwoko bwa triptans)
  • Ivura imikorere mibi y’gifu
  • Imiti ivura ubwivumbure bw’umubiri.
  • Ivura ibibazo byo mu mutwe
  • Igabanya cholesterol mu maraso
  • Ivura kutifata mu kwihagarika
  • Umuti wa amisulpride ivura indwara yo mu bwonko izwi nka schizophrenia)

Igihe cyose utwite ntiwemerewe na rimwe gukoresha uyu muti.

Mu gihe usabwe gutanga ibizami by’inkari, ukaba uri gukoresha uyu muti usabwe kubivuga kuko uyu muti ushobora gutuma ibizami byo kwa muganga bitanga ibisubizo itari byo.

 

Sponsored

Go toTop