Advertising

Elizabeth Bathory niwe mugore amateka agaragaza nk’umwicanyi wa mbere, yakarabaga amaraso!

12/07/24 8:1 AM
1 min read

Elizabeth Bathory, afatwa nk’umugore wa mbere w’umunyamabara mu mateka, akomoka muri Hongiria akaba yarabayeho hagati y’ikinyejana cya 16-17.Ashinjwa ubwicanyi buteye ubwoba, ndetse n’ubwikunde aho yakarabaga amaraso kugira ngo akomeze kugira itoto.

Elizabeth wavutse mu 1560, yavukiye mu muryango ukomeye wari wihariye ubutunzi n’imbaraga nyinshi mu Bwami bwa Hongiria (Silovakiya y’ubu). Ubuzima bwe bwose bwari bwuzuyemo amahirwe n’uburezi bufite ireme aho byamusunikiye mu kumenya no kuvuga indimi nyinshi byerekana ko yari umuhanga.

Elizabeth akiri muto, yashyingiranywe  na Ferenc Nádasdy, wari umuyobozi ukomeye mu gisirikare. Umuhango w’ubukwe bwabo bwari buhenze ndetse bwitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye. Ferenc ariko, yari azwiho ubugome, bituma bamwe bibaza niba urugomo rwe rwaragize ingaruka kuri Elizabeti bidatinze igihe Ferenc yapfaga mu 1604, Elizabeth yatangiye kugaragaza impinduka zikomeye ndetse aba umugome cyane.

Ibyaha byinshi byagiye bishinzwa Elizabeth biteye ubwoba kuko harimo ibirego byerekana iyicarubozo ry’abakobwa babarirwa mu magana. Byari biteye ubwoba ndetse byaje kumenyekana  ko yizereraga mu koga amaraso ko bizagarura uburanga bwe cyane ko yari yaratangiye gusaza.

Kugeza mu 1610, amarorerwa yabereye mu kigo cya Čachtice, aho Elizabeth yari atuye byashenguye benshi babimenyaga. Umwami Matthias II, yatangiye iperereza  ryimbitse amaherezo abakozi bakorerega Bathory ndetse bareberera ibyo byaha yakoraga baza gutabwa muri yombi , ariko Elizabeth ubwe yaje gufungirwa mu rugo rwe kugeza igihe apfiriye ahaga mu 1614.

Kuva isi yaremwa Elizabeth Bathory afatwa nk’umugore w’umuunyamabara ndetse abenshi ntibatinya kumwita igisimba cyangwa inyamaswa muzindi.  Yaje kwadikwaho ibitabo bitandukanye ndetse hari na filime mbarankuru zitabarika zakinwe zimugarukaho.
Countess Elizabeth Bathory by purplerhino on DeviantArt
Yizeraga ko gukaraba amaraso y’abantu byatuma agumana uburanga bwe.

Hungarian Countess Elizabeth Bathory bathing in the blood
Yakarabaga amaraso y’abantu.

Losing The Blood Countess – Elizabeth Bathory, Me & Cachtice Castle: A Deadly Date Deferred | Europe Between East And West
Yari atuye mu nzu nziza ndetse yari abayeho neza mu buzima buhenze mugiihe cye.

elisabeth bathory in a grand courtroom Prompts | Stable Diffusion Online
Gusa yaje gufungirwa iwe murugo nyuma yo gukatirwa n’urukiko

Sponsored

Go toTop