Umukecuru yapfuye nyuma y’iminsi ibiri atangaje ko yagiye mu ijuru agahura n’Imana bakaganira

12/05/2024 11:54

Kenshi hari inkuru zigora cyane ku zumva by’umwihariko inkuru zijyanye n’Ijuru aho umuntu ashobora guterura akavuga ko yagiye yo agahura n’Imana.Uyu mugore watangaje abatari bake yaje kuva mu mubiri nyamara ngo yari amaze gushyira hanze ibyo yaganiriye n’Imana nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye gusa birinda kuvuga izina rya nyakwigendera.

Yatangaje ko we n’Imana bahuriye mu masengesho ye ya nijoro ubwo yarimo gusenga gusa ngo yaje gupfa nyuma y’aho iminsi ibiri.Muri aya mashusho, uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru , agaragara yicaye ku ntebe yagenewe abafite ubumuga , arimo kubara inkuru y’uko yahuye n’Imana.

Ariko kuganira n’umuryango we yagize ati:”Urumva muri ya masengesho nsenga buri joro, nk’ibisanzwe narimonsenga maze Imana iranyiyereka irambwira ngo icyiza wisukure , wambare neza, hanyuma ndamubwira ngo namaze kwiyeza kandi nditeguye”.Yakomeje agaragaza ko Imana  yamusabye ko bakomeza ikiganiro.Ngo yabajije Imana niba yifuza ko yakwambara ikanzu ndende cyangwa ngufi, ngo Imana imusubiza ati:”Wambara uko ushaka kuko ugiye kuba umwamikazi w’umunsi”.

Uyu mubyeyi ngo ari mu nzozi ngo yabwiye umusore wari umwicaye iruhande ko n’ubwo agiye mu nzozi ngo azaba arimo ku mureba bityo ko akwiriye kuba umugabo nya mugabo.

Umwe mu babonye aya mashusho y’ubu buhamya nawe yagize ati:”Ndibuka umuvandimwe wanjye w’imyaka 12 mbere y’uko apfa yatubwiye ko ngo yabonye Malayika aramubwira ngo ntagire ngo akaza amusanga.Ntekereza ko Malayika yegera umuntu mbere yo gupfa.Nyogokuru wanjye yari afite imyaka 94 mbere y’uko apfa nawe nabonye arimo kuvugana n’abari bamuri iruhande.

Advertising

Previous Story

Element agiye gukurikiza Fou de Toi imaze kurebwa inshuro Miliyoni 15 kuri youTube

Next Story

Bruce Melodie yakuwe mu barataramira abakunzi ba APR FC

Latest from HANZE

Go toTop